skol
fortebet

Afrika y’Epfo: Umugore yabyaye abana 10 icyarimwe akora agahigo ku isi

Yanditswe: Tuesday 08, Jun 2021

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku isi byacitse ururondogoro kubera inkuru y’umugore wo mu gihugu cya Afrika y’epfo wibarutse abana 10 barimo abahungu 7 hamwe n’abakobwa 3.

Sponsored Ad

Madamu GosiameThamara Sithole w’imyaka 37 akuyeho agahigo kari gafitwe na madamu Halima Cissé wo mu gihigu cya Mali waheruka kw’ibaruka abana icyenda mu gihugu cya Maroc ndetse bose bakaba bameze neza..

Gosiame Thamara mu bipimo yakorerwaga n’abaganga byabonekaga ko atwite inda y’abana umunani gusa.

Mu ijoro ryakeye Gosiame Thamara Sithole nibwo yabyariye aba bana mu bitaro byo mu mujyi wa Pretoria.

Bwana Teboho Tsotetsi umugabo w’uyu mugore yavuze ko yabyaye abanje kubagwa.Aba basanzwe batuye mu mujyi witwa Tembisa muri Ekurhuleni, Afurika y’Epfo.

Madamu Sithole,yari asanzwe afite abana b’impanga 2 b’imyaka 6 ndetse ngo gutwita kwe n’ibintu bisanzwe kuko atigeze afata imiti yo kuboneza urubyaro.Yari amaze ibyumweru 29 atwite.

Uyu mugore mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko yatunguwe no kumenya ko atwite abana 6 hanyuma abaganga bakamubwira nyuma ko babaye 8.

Uyu mugore yavuze ko iyi nda yamugoye cyane,yahoraga arwaye ndetse ngo uburibwe yageze nyuma arabumenyera icyakora ngo yahoraga ahangayikishijwe nuko bakwira mu nda ye,ko bashobora kuba barafatanye n’ubundi bumuga.

Yahoraga asaba Imana ngo izamufashe aba bana be bavuke ari bazima nkuko yabitangaje.

Umugabo w’uyu mugore nta kazi agira ariko yavuze ko afite amatsiko menshi yo guterura aba bana be gusa bagiye kumara iminsi mu byuma kuko bavutse mu buryo budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa