skol
fortebet

Afurika y’epfo:Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu zageze mu rukiko

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu, Goodwill Zwelithini, watanze muri Afrika y’Epfo, ubu zajyanywe mu rukiko, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Sponsored Ad

Umugore we wa mbere, Umwamikazi Sibongile Dlamini, ari gusaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ugushaka k’umwami ku musimbura - kuko avuga ko uko gushaka kwe gushobora kuba ari ukwahimbwe.

Amakuru y’uko ibi bigeze mu rukiko aje nyuma y’iminsi Umwamikazi Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari wasimbuye by’agateganyo nawe apfuye.

Yari yimitswe tariki 24 z’ukwezi kwa gatatu nyuma y’uko umugabo we Zwelithini aguye mu bitaro azize ibibazo bivuye ku ndwara y’igisukari [diyabete], ku myaka 72.

Umuhungu mukuru wa Dlamini Zulu, Igikomangoma Misuzulu w’imyaka 47, ni we bivugwa cyane ko ashobora kwima ingoma.

Mu kirego cye, Umwamikazi Sibongile yifuza kandi ko urukiko rwemeza ko gushyingirwa mu mategeko kwe n’umwami ari ko gusa kwemewe. Anasaba uburenganzira kuri 50% by’inyubako z’Umwami.

Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe w’ubwami bw’aba-Zulu, Igikomangoma Mangosuthu Buthelezi, yavuze ko iki kirego "gikojeje isoni", ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya leta SABC.

Yagize ati: "Benshi mu bagize umuryango w’ibwami bababajwe n’ibyo yakoze kuko yari akiri mu cyunamo. Bo, nk’abapfakazi b’Umwami by’umwihariko, kwihutira mu nkiko nk’uko babikoze mu by’ukuri byakojeje isoni umuryango w’umwami."

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko ubwami muri iki gihugu nta ngufu za politiki bugira, akamaro kabwo ahanini ni ako mu birori, ariko abami bakomeza kuba abantu b’ijambo rinini bakanahabwa igice kigera kuri miliyoni $4.9 buri mwaka ku misoro ya leta.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa