skol
fortebet

Akari ku mutima wa Perezida Museveni wahanuye abanya Uganda ku isabukuru ye

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda yagize isabukuru y’imyaka 78 kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 aho yagiriye inama abanya Uganda yo gukura amaboko mu mufuka bagashaka ubukungu ndetse bagakora neza inshingano zabo.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Museveni yagaragaje ko kwihangira imirimo no guhinga aribyo byatuma abanya Uganda baba abakire,yongeraho ko n’imirimo isanzwe itakwigeza kuri ibyo bisata byombi.
Yagize ati "Ni ku ya 15 Nzeri (Nyankaaga) n’isabukuru y’imyaka 78 y’umusaza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda yagize isabukuru y’imyaka 78 kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 aho yagiriye inama abanya Uganda yo gukura amaboko mu mufuka bagashaka ubukungu ndetse bagakora neza inshingano zabo.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Museveni yagaragaje ko kwihangira imirimo no guhinga aribyo byatuma abanya Uganda baba abakire,yongeraho ko n’imirimo isanzwe itakwigeza kuri ibyo bisata byombi.

Yagize ati "Ni ku ya 15 Nzeri (Nyankaaga) n’isabukuru y’imyaka 78 y’umusaza ufite ingofero. Imana niyo yandinze muri iki gihe cyose kandi iha umugisha NRM kugira ngo ibashe kugera kuri byinshi byagezweho. Imana kandi yahaye umugisha umuryango wanjye muri iyi myaka yose.

Ndashimira Maama Janet kuba yaritaye ku bana mu gihe twarwanaga. Ndashimira bufatanye bwa NRM n’inkunga yabo, ndetse ndashimira abanya Uganda bose ku bikorwa byiza bakora.

Icyifuzo cyanjye ku banya Uganda bose, nuko buri muntu mukuru agomba guharanira kuba umutunzi akanihangira umurimo cyangwa akaba umukozi niba agifite imbaraga (udashaje cyane- urugero imyaka 90 no hejuru).

Inzego z’ubukire no guhanga imirimo, nkuko nsanzwe mbibabwira, ni:
1. Ubucuruzi mu buhinzi hamwe na ekibaro (cura, aimar, otita)
2. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwemewe n’inganda;
3. Serivisi; na
4. ICT

Urwego rwa gatanu rutarimo ubukire cyane ariko rufite imirimo mbarwa, ni abakozi ba rubanda (abakozi ba leta, ingabo, abapolisi,gereza, ubucamanza, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu,n’abanyapolitiki).

Uru rwego rurahatanirwa ariko rufite aho rugarukira.imyanya 480.000 gusa ubwo mperuka kugenzura. Kubw’ibyo,izindi nzego 4 nizo zifite ibisubizo ku bukire no guhanga imirimo. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gushyigikira abantu bashaka kwinjira cyangwa kongera imbaraga muri izo nzego enye.

Hari amafaranga muri UDB yo gutangira inganda n’ubuhinzi na serivisi zimwe na zimwe;amafaranga ya PDM kuri za Saccos mu bucuruzi buciriritse mu buhinzi; n’inkunga ya emyooga ku bigo bikenera cyane cyane ubumenyi.

Turebye ku banya Uganda, Afurika y’Iburasirazuba, Afurika, n’amasoko y’isi, ntidushobora gutsindwa turamutse dukurikije iyi nama.

Kubera izi mbaraga, mu gihe ndi gutangira guhangana n’umwaka wa 79 maze hano ku isi, nzumva nshimishijwe nuko Imyaka 62 yo kurwana kwanjye hamwe n’abakozi dukorana mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’abaturage bacu itabaye impfabusa.

Ibi bireba abantu bakuru. Bite se ku bana? Abari mu ishuri bagomba kwibanda ku masomo yabo,bagakora siporo,bakirinda imyitwarire ishobora kwangiza ubuzima bwabo, no gufasha ababyeyi babo mu mirimo yo mu rugo mu gihe cy’ibiruhuko.

Bagomba kwihingamo umuco wo gukunda Igihugu no gukunda Afurika [Pan- Africanism]. Nizere ko Ubunyamabanga bushinzwe ibyo gukunda igihugu bukorana n’amashuri.

Niba abantu bakuru bose barajwe ishinga no gushaka ubutunzi no guhanga imirimo nkuko byavuzwe haruguru, bazabasha kwita ku bana,amashuri yabo na mbere y’ayo.

Perezida Museveni yaseeranyije abanya Uganda ko mu minsi iri imbere azabaganiriza ku bijyanye n’ibidukikije kuko ngo nacyo ari ikintu cy’ingenzi.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavutse ku wa 15/09/1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

Yoweri Museveni yageze ku butegetsi mu 1986,avuga ko iyi ari ishusho y’ituze mu gihugu.

Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa