skol
fortebet

Amadou Toumani Touré wabaye perezida wa Mali imyaka 10 yapfuye

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Amadou Toumani Touré wahoze ari perezida wa Mali uyu munsi yatabarutse ku myaka 72, yari azwi iwabo ku kazina k’"umusirikare wa demokarasi".

Sponsored Ad

ATT nk’uko kandi bakundaga kumwita, yaguye muri Turkiya aho mu minsi ishize yagiye kwivuriza, mbere yo kujyayo yari yabazwe umutima mu buryo bwihutirwa i Bamako.

Jenerali Toumani Touré yategetse Mali kuva mu 2002 kugeza akorewe coup d’état kuwa 22 Werurwe 2012 na Jenerali Amadou Sanogo.

Mu 1991, Colonel ATT wari ukuriye ingabo zirinda perezida Jenerali Moussa Traoré, yaramufashe aramufunga atangaza impinduramatwara, anategeka inzibacyuho ya gisiriakare.

Mu 1992 habaye amatora, ashyikiriza ubutegetsi perezida Alpha Oumar Konaré watsinze atowe na rubanda, ari naho yavanye ka kazina k’akabyiniriro.

Hashize imyaka 10 amaze kuva mu gisirikare, ATT yiyamamarije kuyobora igihugu aratsinda. Yatorewe manda ya kabiri mu 2007, ariko mu 2012 igihe yiteguraga kuyirangiza yakorewe coup d’état n’abasirikare, yemera kwegura ndetse arahunga.

Mu 2017, nyuma y’imyaka itanu mu buhungiro, nibwo Amadou Toumani Touré yagarutse gutura mu gihugu cye.

Byagenze bite ngo Amadou Toumani Toure akurwe ku Butegetsi

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, bamwe mu bagize igisirikare cya Mali bigaragambije bitewe n’uburyo guverinoma ya Touré yakemuye ikibazo cy’inyeshyamba mu 2012 mu Majyaruguru ya Mali.

Amakuru avuga ko hari ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Aguel Hoc ku umupaka na Nigeria, aho abasirikare barenga 80 bo muri Mali bishwe, ubutegetsi bushinjwa kudatanga ibikoresho bihagije bya gisirikare ku ngabo za leta.

Tariki 21 Werurwe 2012, abasirikare bo mu kigo cya Kati hafi ya Bamako, bagabye igitero gikomeye kuri minisitiri w’ingabo, maze imyigaragambyo yabo ihinduka ihirikwa ry’ubutegetsi.

Itsinda rya ba serija na ba kaporali bafashe ahantu henshi i Bamako, harimo ingoro ya perezida, icyicaro gikuru cya televiziyo ya Leta, hamwe n’ibigo bimwe na bimwe bya gisirikare.

Bahise bashyiraho ubuyobozi bw’agateganyo, Komite y’igihugu ishinzwe kugarura demokarasi, bayobowe na Kapiteni Amadou Sanogo, batangaza ko bahiritse Perezida Touré, bashinja guverinoma ye ko idafite ubushobozi, gusa Perezida Touré ntabwo yajyanywe gufungwa.

Mu byumweru birenga bibiri aho Touré yari aherereye ntihamenyekanye, gusa ubuyobozi bwariho bwavugaga ko yari afite ubuzima bwiza.

Ku ya 3 Mata uwo mwaka, leta yatangaje ko yarimo gusuzuma ibirego by’ubuhemu n’imyitwarire mibi y’amafaranga byashinjwaga Touré.

Ku ya 8 Mata, Touré yatangaje ko yeguye ku mirimo ye hakurikijwe amasezerano yasinywe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS yo gusubiza Mali ku butegetsi bugendera ku Itegeko Nshinga, abwira abunzi ba ECOWAS ati “Ikirenze byose, ndabikora kubera urukundo mfitiye igihugu cyanjye.”

Ku ya 19 Mata, Touré yagiye mu buhungiro muri Senegal.


Amadou Toumani Toure yahitanwe n’uburwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa