skol
fortebet

Bangladesh: Inkuba yishe abantu 17 mu bari batashye ubukwe

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by’ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n’inkuba, nkuko abategetsi babivuze.
Abandi 14, barimo n’umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.
Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y’abageni, ubwo bakubitwaga n’inkuba.
Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda.
Buri mwaka, abantu babarirwa mu (...)

Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n’inkuba muri Aziya y’amajyepfo.

Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.

Inzobere zivuga ko gutema amashyamba byagize uruhare mu kwiyongera kw’inkuba zikubita zikica abantu kuko hatakiriho ibiti birebire mbere byashoboraga gucubya izo nkuba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa