skol
fortebet

Bill Gates ushinjwa kuba inyuma y’icyorezo Covid 19 yacyanduye

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bill Gates uri mu baherwe bambere ku isi, yagiye yumvikana ateguza isi indwara z’ibyorezo kandi bikaba.

Sponsored Ad

Bill Gates uri mu baherwe bambere ku isi, yagiye yumvikana ateguza isi indwara z’ibyorezo kandi bikaba.

Mu buryo busa no gutangaza amakuru azi neza,yaburiye isi icyorezo cya Covid 19 n’uburyo isi izahangana nacyo, benshi babifata nk’ibihuha, nyuma abantu bose bisanga mu buzima nk’ubwo uyu muherwe yari yatangaje ku ikubitiro.

Ibi byatumye bamwe batangira kumushinja guteza isi ibyorezo kugirango ayikoremo ubucuruzi, cyane ko ari nawe wafashe iyambere mu kururisha inkingo za covid mucyo yise kuyitabara.

Uyu mugabo washinze Ikigo Microsoft, yavuze ko hakwiye gushyirwaho Itsinda ry’Inzobere rifite inshingano zo gutanga umusanzu mu kurwanya ibyorezo (Global Epidemic Response and Mobilization initiative: GERM) mu guhangana n’ibibazo byibasira ubuzima bw’abatuye Isi.

Kuri iyi ncuro, Bill Gates yatangaje ko arwaye covid nyuma y’imyaka isaga 2 iteye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati "Nanduye COVID-19. Mfite ibimenyetso byoroheje ndetse ndi gukurikirana inama z’abaganga zo kwishyira mu kato kugeza nongeye kumera neza.’’

Yakomeje ati “Nagize amahirwe yo kuba narakingiwe, nkanahabwa urukingo rushimangira. Mfite uburyo buboneye bwo gupimwa no kubona ubuvuzi buboneye.’’

Muri Mutarama 2022, Umuryango Bill and Melinda Gates Foundation watanze miliyari 1.75$ yo kurwanya icyorezo no gukora inkingo za COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa