skol
fortebet

Burundi: Abakozi ba Leta barinubira umushahara utabatunga ukwezi

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahagarariye abakozi mu Burundi bavuga ko uyu munsi mpuzamahanga wahariwe akazi n’abakozi ugeze benshi mu bakozi bo mu Burundi badashobora kurangiza ukwezi bagihaha.
Urugaga rw’amashyirahamwe y’abakozi Cosybu ruravuga ko abakozi bugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo ubuzima buhenze butuma bibagora cyane kubona amikoro atuma barangiza ukwezi.
Uru rugaga rurasaba leta kwicarana n’abakozi bakigira hamwe uko ibyo bibazo byakemurwa.
Melance Hakizimana icyegera cy’umukuru w’urugaga (...)

Sponsored Ad

Abahagarariye abakozi mu Burundi bavuga ko uyu munsi mpuzamahanga wahariwe akazi n’abakozi ugeze benshi mu bakozi bo mu Burundi badashobora kurangiza ukwezi bagihaha.

Urugaga rw’amashyirahamwe y’abakozi Cosybu ruravuga ko abakozi bugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo ubuzima buhenze butuma bibagora cyane kubona amikoro atuma barangiza ukwezi.

Uru rugaga rurasaba leta kwicarana n’abakozi bakigira hamwe uko ibyo bibazo byakemurwa.

Melance Hakizimana icyegera cy’umukuru w’urugaga rw’amashyirahamwe y’abakozi mu Burundi, Cosybu, yavuze ko Umunsi mukuru w’abakozi wahuriranye n’utubazo dutandukanye turimo ko ibiciro ku isoko byazamutse abakozi bamwe bakaba bahembwa umushahara utatuma bahaha ukwezi kose.

Yavuze ko basaba Leta yareba uko ibintu bihagaze ikagoboka aba bakozi bari mu kangaratete.

Yavuze ko ubwigenge bw’abakozi bugerwa ku mashyi kuko iyo umukozi avuze ibitagenze neza abakoresha bamwirukana batabanje kumwegera ngo nibura baganire.Basabye Leta ko yabikurikirana n’abakozi bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa