skol
fortebet

Burundi: Ibigo 13 by’imfubyi bigiye gufungwa kubera ’kutubahiriza uburenganzira bw’abana’

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo 13 by’abikorera birera abana b’impfuyi ivuga ko "bitubahiriza uburenganzira bw’abana".
Leta ivuga ko abana basanzwe muri ibyo bigo bagiye kwimurirwa mu bindi hirya no hino mu gihugu.
Ni nyuma yuko ikoze igenzura mu mwaka wa 2018 igasanga hari ibigo bitubahirije ibisabwa birimo nk’ibijyanye n’isuku, bigahabwa igihe cyo kubikosora.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gushyigikirana Félix Ngendabanyikwa yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo 13 by’abikorera birera abana b’impfuyi ivuga ko "bitubahiriza uburenganzira bw’abana".

Leta ivuga ko abana basanzwe muri ibyo bigo bagiye kwimurirwa mu bindi hirya no hino mu gihugu.

Ni nyuma yuko ikoze igenzura mu mwaka wa 2018 igasanga hari ibigo bitubahirije ibisabwa birimo nk’ibijyanye n’isuku, bigahabwa igihe cyo kubikosora.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gushyigikirana Félix Ngendabanyikwa yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa kane kidashyirwa mu bikorwa "mu buryo buhutiyeho" kugira ngo kitabangamira abo bana.

Ati: "Turiho turareba uburyo tubishyira mu bikorwa ariko twubahiriza uburenganzira bw’abana".

Mu bigo bigiye gufungwa ntakiragira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya leta.

Leta ivuga ko nta mubare ntakuka uzwi w’abana bo muri ibyo bigo, ariko ngo hagiye kurebwa uburyo bimurirwa mu bindi bigo bisanzweho "byagutse... hanyuma tugafashanya ukuntu dushobora kubashyira mu burenganzira bwabo".

Byinshi muri ibyo bigo biri mu mujyi wa Bujumbura, Gitega, Ngozi no muri Bujumbura Rural.

Mu bigo byari byakoreweho iperereza mu 2018, Bwana Ngendabanyikwa avuga ko iperereza ryongeye gukorwa mu kwezi kwa cyenda ryasanze bine ari byo byavuguruye ibyo byari byarasabwe mbere.

Ati"N’ibindi aho kwitunganya [kwikosora] byahise bisubira inyuma. Ibyo byahise bisubira inyuma rero ni byo byafatiwe icyemezo cyuko bigomba gufungwa kugira ngo abana ntibahohoterwe".

Mu Burundi hose habarurwa ibigo by’imfubyi birenga 130.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa