Burundi: Umwarimu yatawe muri yombi kubera ubugome yakoreye abanyeshuri be
Yanditswe: Monday 07, Jun 2021
Umwarimu wo ku ishuri rya Ecofo Ngobeke iri muri komine Gitega,mu Burundi,yatawe muri yombi na polisi ashinjwa guha ibihano by’indengakamere abanyeshuri yigisha bigatuma ubuzima bwabo bwangirika.
Nzeyimana Esperee, umwarimu wigisha igifaransa mu mwaka wa kane kuri kiriya kigo, bivugwa ko yahaye igihano abana 30 mubo yigisha abaziza kunanirwa imyitozo yari yabahaye.
Abana 30 kuri 45 yigisha ni bo bayinaniwe, bikavugwa ko yahise abaha igihano cyo kuzenguruka ikibuga kirimo amabuye bapfukamye, bituma bakomereka ku mavi kugeza aho bajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi wa zone Mubuga aho iryo shuri rya Ngobeke ribarizwa, Manirambona Placide, avuga ko uwo mwwarimu yamaze gufatwa.
Yagize ati: "Nzeyimana Esperee yahagaritswe kuri iki cyumweru tariki 6 z’ukwezi kwa gatandatu mu masaha yo mu gitondo,yahise ajyanwa mu murwa mukuru Gitega aho ategereje kugezwa imbere y’Ubutabera."
Hari hashize iminsi itandatu abo banyeshuri bakomeretse.
Amakuru atangazwa n’abayobozi avuga ko uyu mwarimu amaze kubona uko aba bana bakomeretse cyane, yamaze iminsi asiba ku kazi.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *