skol
fortebet

Byinshi ku mugore wa Perezida Ramaphosa wavugishije benshi mu irahira rye

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ni kimwe mu bikorwa byagarutsweho mu makuru muri Afurika ejo ku wa gatatu, umugore we ni undi muntu wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Dr Tshepo Motsepe, yari iruhande rw’umugabo we muri uyu muhango wo kurahirira manda ya kabiri wabereye ahazwi nka Union Buildings mu murwa mukuru Pretoria, we na Ramaphosa banyuzamo bakaganira, bagaseka.

Ubwo yari amaze kurahira ari iruhande rwa Raymond Zondo, umukuru w’ubucamanza bw’iki gihugu, Ramaphosa w’imyaka 71 yagarutse mu byicaro bye maze asoma umugore we ku munwa, akantu kagarutsweho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Tshepo Motsepe ni muntu ki?

Dr Tshepo Motsepe w’imyaka 70 azwi cyane nk’umuganga ukomeye kandi wubashywe muri Afurika y’Epfo, umwirondoro we ugaragaza ko afite impamyabumenyi ebyiri za University of KwaZulu-Natal mu buvuzi rusange (medicine) no mu kubaga.

Nyuma Motsepe yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya ’Masters’ mu bijyanye na ‘Public Health in Maternal Child Health and Aging’ muri Harvard School of Public Health muri Amerika.

Umugore wo mu muryango ukomeye

Uyu ‘First Lady’/ Première Dame’ wa Afurika y’Epfo ni we mukuru mu muryango w’abavandimwe barindwi, yavukiye i Soweto akurira i Mathibestad mu ntara ya North West y’iki gihugu.

Se ni Chief Augustine Butana Chaane Motsepe wari umukuru (umutware) w’ubwoko bw’aba Bakgatla-Ba-Mmakau.

Musaza we Patrice Motsepe ni umucukuzi n’umucuruzi ukomeye w’amabuye y’agaciro, nyir’ikipe ya Mamelodi Sundowns, akaba n’umukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu mugore wa Ramaphosa kandi ni umuvandimwe wa Bridgette Radebe, umugore w’umunyapolitike Jeff Radebe wari Umunyafurika y’epfo wamaze igihe kinini muri guverinoma nka minisitiri muri minisiteri zitandukanye kuva mu 1994 kugeza mu 2019 ubwo yari minisitiri w’ingufu muri leta ya muramu we Ramaphosa.

Dr Tshepo Motsepe yakoze imirimo itandukanye y’ubuvuzi mu bitaro binyuranye muri Afurika y’Epfo, ibinyamakuru byaho bivuga ko ari umwe mu baganga bakomeye kandi bubashywe mu gihugu.

Gushakana na Ramaphosa

Ikinyamakuru Citizen cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Motsepe na Ramaphosa bashyingiwe mu 1996, nyuma y’uko Ramaphosa atandukanye n’abagore babiri Hope Ramaphosa (1978 – 1989) na Nomazizi Mtshotshisa (1991 – 1993) yashakanye na bo mbere.

Umwaka ushize mu kiganiro gica kuri televiziyo kitwa Pasella, Motsepe yavuze ko yahuye na Ramaphosa byateguwe n’inshuti ze(Motsepe), ubwo yari afite imyaka 33.

Mu gace k’icyo kiganiro kashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Motsepe yagize ati: “Inshuti zanjye zahoraga zivuga ngo ndimo gusaza nkeneye gushaka ngahama hamwe. [Ramaphosa] ntiyari amahitamo yanjye ya mbere ahubwo ya gatandatu.”

Motsepe na Ramaphosa bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Dr Tshepo Motsepe ntakunda kugaragara kenshi muri politike n’ibikorwa by’umugabo we bya politike, kandi yagiye avuga ko umubano n’urukundo n’umugabo we byubaha umwuga wa buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa