skol
fortebet

Cambodia: Abantu 7 bahitanwe n’imvange y’ibinyobwa banyoye bari mu kato ka Covid-19

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi barindwi bo muri Kamboje bapfuye nyuma yo kunywa inzoga bahawe nk’imiti yica udukoko mu nkambi barimo y’akato ka coronavirus.
Aba bakozi bari basubiye mu gihugu bava muri Thailand, bashyizwe mu nkambi iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’intara ya Banteay Meanchey.
Minisiteri y’ubuzima ya Kamboje yavuze ko banyoye inzoga zivanze n’amazi n’ibinyobwa bidasembuye zihita zibahitana.
Abandi 12 bajyanywe mu bitaro bafite ikibazo cyo guhumeka, kubabara umutwe no kugira isereri nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Abakozi barindwi bo muri Kamboje bapfuye nyuma yo kunywa inzoga bahawe nk’imiti yica udukoko mu nkambi barimo y’akato ka coronavirus.

Aba bakozi bari basubiye mu gihugu bava muri Thailand, bashyizwe mu nkambi iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’intara ya Banteay Meanchey.

Minisiteri y’ubuzima ya Kamboje yavuze ko banyoye inzoga zivanze n’amazi n’ibinyobwa bidasembuye zihita zibahitana.

Abandi 12 bajyanywe mu bitaro bafite ikibazo cyo guhumeka, kubabara umutwe no kugira isereri nyuma yo kunywa iyi mvange y’ibinyobwa ku wa kabiri no ku wa gatatu,

Ibipimo byajyanywe muri laboratoire mu murwa mukuru wa Kamboje Phnom Penh kugira ngo bisesengurwe harebwe icyari muri ruriya ruvange rw’ibintu cyatumye abantu bapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa