skol
fortebet

DR Congo: Ebola yabonetse bushyashya i Butembo mu burasirazuba

Yanditswe: Monday 08, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ni umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo, iyi ndwara ikaba yahise imwica.

Itangazo rya OMS/WHO rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo cy’ubuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, ivuga kandi ko umugabo we yari mu bantu bakize Ebola.

Ebola yaherukaga kwibasira DR Congo mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2020, nk’uko OMS ibivuga. Ubu byaba bibaye inshuro ya 12 yibasiye iki gihugu.

OMS ivuga ko inzobere mu byorezo zageze muri ako gace gukurikirana iby’uyu muntu bayisanzemo, ivuga kandi ko abantu 70 bahuye n’uyu mugore bamaze kuboneka.

Ibipimo by’uwo mugore byahise byoherezwa kuri laboratoire yisumbuyeho i Kinshasa ngo bapime ubwoko bw’iyi Ebola yabonetse, niba nta sano bufitanye n’iheruka.

Icyorezo cya 10 cya Ebola muri DR Congo cyamaze hafi imyaka ibiri, cyari icya cyabiri gikomeye ku isi kuko cyarangiye gihitanye abantu 2,299 ku bantu 3,481 bagisanzemo, naho 1,162 barakize.

Ebola ni iki?

Ebola ni a virus ibanza gutera umuntu guhinda umuriro vuba, gucika intege bikomeye, kuribwa ingingo no kubabara mu muhogo

Hakurikiraho kuruka, guhitwa no kuvira imbere n’inyuma

Abantu bayanduzwa n’amatembabuzi ayo ariyo yose y’umuntu wayanduye

Abayirwaye kenshi bicwa n’umwuma, n’ingingo z’imbere mu mubiri zangirika ari nyinshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa