skol
Kigali
Fortebet

DR Congo: UNHCR ’ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR muri DR Congo ryatangaje ko kubera ubushobozi bucye ritagishoboye kwita bikwiriye ku bibazo by’impunzi bikomeza kwiyongera.

Iri shami rivuga ko kugeza tariki 30 Kamena(6) 2022, kuri miliyoni 225$ yari akenewe gukoreshwa mu mwaka wose 19% gusa ari yo yari amaze kuboneka.

Itangazo rya UNHCR ya DR Congo rivuga ko “ibi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abahunze” igomba kwitaho.

UNHCR ivuga ko ubu 82% by’abavuye mu byabo imbere mu gihugu batazabasha guhabwa ubufasha bw’aho kwikinga, kenshi ni amahema.

Itangazo ryayo rigira riti: “Bazagomba kurara mu nsengero, amashuri, za stade, ku gasozi, cyangwa basubire mu ngo zabo nubwo hari akaga ko kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.”

Ibi biravugwa mu gihe mu ijoro ryo kuwa kabiri imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta yongeye kubura muri teritwari ya Rutshuru, aho abantu bataramenyekana neza umubare bahunze ingo zabo.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, DR Congo icumbikiye impunzi zigera ku gice cya miliyoni, hamwe n’abavuye mu byabo b’imbere mu gihugu barenga miliyoni 5,6.

UNCHR ivuga ko “ibikenewe muri DR Congo ari byinshi cyane”.

Guhera muri Mata(4) UNHCR ivuga ko imirwano y’ingabo za leta n’imitwe y’inyeshyamba mu ntara ya Kivu ya ruguru yatumye abantu 160,000 bava mu byabo.

Ivuga kandi ko mu ntara ya Ituri gusa yo n’abafatanyabikorwa bayo babaruye abantu barenga 800 bishwe mu bitero by’imbunda cyangwa imipanga, bigatuma abantu 20,700 bahunga ingo zabo.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mparambo

    Yazitaho se ite na yo ihunga!!
    Uruka ntafata uhitwa.

    6 days ago

Inzindi nkuru

USA yatangaje ibihara by’inguge nk’ ikibazo gikeneye gukemurwa...

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko indwara y’ibihara by’inguge ari...
5 August 2022 0

DR Congo: UNHCR ’ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR muri DR Congo ryatangaje ko kubera...
3 August 2022 1

Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 muri cyamunara yakuruye...

Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri...
30 July 2022 0

Gen.Muhoozi yabwiye amagambo akora ku mutima umuhungu wa Perezida Kagame...

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi...
29 July 2022 0

Tanzania: Imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda ihitana abarenga...

Abanyeshuri umunani n’abantu bakuru babiri bikekwa ko ari abarimu ndetse...
26 July 2022 0

Kenya: Imodoka yari itwaye abagenzi yataye umuhanda ihitana abarenga...

Abantu basaga 34 bahise bapfa bahitanywe n’impanuka muri Kenya, nyuma y’aho...
25 July 2022 0