skol
fortebet

DRC:Hashyizweho umunsi wo kunamira abantu amajana bahitanywe n’ibiza

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Monday 08, May 2023

DRC:Hashyizweho umunsi wo kunamira abantu amajana bahitanywe n'ibiza

Sponsored Ad

skol

Leta ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho umunsi w’icyunamo mu gihugu kubera abantu bahitanywe n’ibiza.

Abantu babarirwa muri 400 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura nyinshi yaguye igateza inkangu n’imyuzure mu burasirazuba bwa Congo.

Abenshi mu batwawe n’imyuzure kugeza ubu ntibaraboneka bose, bikekwa ko baba bararengewe n’itaka ryuzuye mu byaro by’akarere ka Kalehe

Icyakora indi mibiri imwe n’imwe y’abantu yatahuwe mu kengero z’ikiyaga cya Kivu

Usibye ibyo gusa Guverinoma yohereje itsinda ry’ubutabazi riturutse I Kinshasa mu duce 4 twagizweho ingaruka zikomeye n’ibi biza.

Dr Denis Mukwege umu kongoman wanatsindiye igihembo cya Nobele yanenze bikomeye uburyo Leta yashyinguye abishwe n’ibyo biza, asaba ko batabururwa bakongera kubashyingura bundi bushya mu cyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa