skol
fortebet

Equatorial Guinea: Umubare w’abantu bahitanwe no guturika ku intambi wazamutse ugera kuri 98

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

Umubare w’abishwe n’ibintu byaturitse muri Guinée équatoriale ku cyumweru wazamutse ugera kuri 98, nk’uko abategetsi babyemeje.

Sponsored Ad

Abandi bantu 615 bakomeretse, 299 baracyari mu bitaro.

Guturika kwavuye mu kigo cya gisirikare kiri mu mujyi munini mu gihugu wa Bata.

Abategetsi bavuga ko intambi zibitse mu kigo zaturutse nyuma yo gutwika imirima iri hafi bikozwe n’abahinzi ari byo byateye uku guturika.

Imibare mishya y’abapfuye yatangajwe nyuma y’uko abakorerabushake bamaze umunsi wo ku wa mbere bashakisha abapfuye mu nzu zangiritse, ikaba ubu ikubye gatatu abari batangajwe mbere.

Hari abana batatu bavanywe munsi y’inzu zaguye bagihumeka bahita bajyanwa mu bitaro.

Televiziyo y’igihugu yerekanye abantu bari gushakisha abarokotse mu nzu zasenyutse.

Mu itangazo, Perezida Teodoro Obiang Nguema yavuze ko ibi byaturitse "byangije inzu hafi ya zose n’inyubako muri Bata", asaba ubufafasha bw’amahanga.

Yongeyeho ko ibi bishobora kuba byatewe no gutwika imirima ikikije ikigo cya gisirikare bikozwe n’abahinzi.

Ibintu bitanu kuri Equatorial Guinea:

Ni cyo gihugu cyonyine cya Africa kivuga Icyespanyole, cyabonye ubwigenge kuri Espagne mu 1968

Kigizwe n’ubutaka buri ku mugabane n’ikirwa ari nacyo kiriho umurwa mukuru, Malabo

Perezida Obiang Nguema, uri ku butegetsi kuva mu 1979, ashinjwa kenshi guhonyora uburenganzira bwa muntu

Imiryango itegamiye kuri leta yagiye ishinja perezida n’umuryango we ruswa ikomeye

Nubwo ari igihugu gikungahaye kuri petrol na gas, 76% by’abaturage bacyo miliyoni 1.5 bari munsi y’umurongo w’ubukene, nk’uko bivugwa na UN na Banki y’isi

Ibitaro bimwe muri uyu mujyi wa Bata byarengewe n’inkomere zahoherejwe, nk’uko bivugwa na TVGE. Yerekanye amashusho y’inkomere zirambaraye mu birongozi by’ibitaro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uku guturika yerekanye abantu bagize ubwoba banyuranamo bahunga aha hantu.

Umwe mu batuye aha yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Twumvise guturika tubona n’imyotsi, ariko ntituzi ibiri kuba."

Mu butumwa kuri Twitter, ambasaderi Olivier Brochenin w’Ubufaransa yihanganishije ababuze ababo, avuga ko ibyabaye ati "akaga".

Ambasade ya Espagne yasabye abaturage b’icyo gihugu bahari kuguma mu ngo zabo inatanga telephone y’abakeneye ubutabazi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa