skol
fortebet

Espagne: Urukiko rwategetse gusuzuma icyishe Eduardo dos Santos wayoboye Angola

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’i Barcelona muri Espagne rwatanze uruhushya rwo gukora isuzuma ku murambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Ku wa gatanu ni bwo yapfiriye muri uwo mujyi, aho yari yagiye kwivuriza.
Iryo suzumwa ry’icyamwishe ryasabwe n’umukobwa we Tchizé dos Santos.
Yavuze ku kagambane ko kwica se ngo abuzwe gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu matora yo muri Angola yo mu kwezi kwa munani.
Abanyamategeko b’umuryango wa dos Santos (...)

Abanyamategeko b’umuryango wa dos Santos bamaganye gahunda ya leta ya Angola yo gutahana umurambo we muri Angola kugira ngo ashyingurwe ku rwego rwa leta, binyuranyije n’icyifuzo uyu wahoze ari Perezida yari yaratanze cyuko ashyingurwa n’umuryango we muri Espagne.

Dos Santos yabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka hafi 40, kugeza mu mwaka wa 2017.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa