skol
fortebet

Ethiopia: Agahinda k’umukobwa waciwe ikiganza nyuma yo kuraswa n’umusirikare washakaga kumufata ku ngufu

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukobwa w’umunyeshuri yaganiriye na BBC impamvu yaciwe ikiganza cye arimo yirwanaho ubwo umusirikare yashakaga kumufata ku ngufu ndetse ngo uwo musirikare yanagerageje gutegeka sekuru ngo amusambanye.

Sponsored Ad

Hashize amezi arenga abiri uyu mukobwa w’imyaka 18, utavuzwe izina,ari mu bitaro mu ntara ya Tigray aho arimo kuvurirwa nyuma y’amahano yamukorewe.

Iyi ntambara ya Tigray yishe indoto ze, cyo kimwe n’iz’abandi bana biganaga,yadutse mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi na kumwe 2020,ubwo Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, yategekaga ingabo z’igihugu ngo zijye guhangana n’ishyaka ryari riyoboye iyo ntara, TPLF, nyuma y’aho abarwanyi baryo bafatiye ibirindiro by’igisirikare cy’igihugu -

Abenshi muri bo bahunganye n’ababyeyi babo, bahungira mu misozi - ibintu bikaba byarakomeje kuba bibi na nyuma y’aho Minisitiri w’intebe Abiy atangarije ko intambara yarangiye ubwo ingabo z’igihugu zari zafashe umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, ku wa 29 z’ukwa cumi na kumwe umwaka ushize.

Ibi byatumye n’abashinzwe umutekano bahita batangira urugamba rwo guhiga abarwanashyaka b’ishyaka TPLF bari banze kwitanga, byatumye abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko habaye kwica uburenganzira bwa muntu mu batuye muri Tigray. Abategetsi bo barahakana ibyo birego.

Uyu mukobwa na seruku bagumye mu rugo mu mujyi wa Abiy Addi uri ku birometero 96km mu burengerazuba bwa Mekelle, kubera ko batashoboraga gufata urugendo rwa kure.

Ku wa 3 Ukuboza, uyu mukobwa yavuze ko umusirikare wambaye imyenda y’igisirikare cya Ethiopia, yinjiye mu nzu yabo abaza aho abarwanyi ba Tigray bari.

Amaze gusaka inzu yose bakabura, yabategetse kuryama ku gitanda ahita atangira kurasa iruhande yabo.

Ati: "Yahise ategegeka sogokuru ngo ansambanye. Sogokuru yararakaye cyane hanyuma ....bahita batangira kurwana".

Avuga ko uwo musirikare yahise asohora uyu musaza ahita amurasa mu bitugu no ku kuguru, hanyuma asubira mu nzu kureba uyu mukobwa, ahita amubwira ko amaze kwica sekuru.

"Yarambwiye ati ’Ubu nta n’umwe ushobora kugutabara. Kuramo imyenda.Naramutakambiye musaba ngo ambabarire ariko yatangiye kunkubita".

Bakomeje kurwana mu gihe cy’iminota itari mike - niko guta umutwe kubera amakofe yakubiswe - nyuma uwo musirikare yararakaye amutunga imbunda aramurasa.

"Yandashe ku kuboko ku iburyo amasasu atatu. Yandashe kandi ku kuguru amasasu atatu. Yasohotse yumvise amasasu hanze".

Ku bw’amahirwe, sekuru yari agikomeye, n’ubwo yari yataye ubwenge, ariko bamaze iminsi ibiri imuhira n’ibikomere bari bafite n’ubwoba kubera batinyaga gutabaza.

’Nta butabera namba’

Ibyabaye kuri uyu mukobwa byaje bishimangira impungenge zatanzwe n’intumwa ya ONU Pramila Patten ukurikiranira bugufi ibijyanye n’abafatwa ku ngufu mu gihe cy’intambara, ko muri Tigray hari abafashwe ku ngufu.

Avuga ko hari "amakuru ateye ubwoba y’abantu bategetswe gufata ku ngufu abo mu miryango yabo kubera guterwa ubwoba ko bashobora kwicwa".

"Biravugwa ko hari abagore bategetswe n’abasirikare gusambanywa ku ngufu kugira ngo bahabwe imfashanyo, mu gihe ibigo by’ubuvuzi bitangaza ko bibona umubare munini w’abantu benshi basaba imiti yo kwirinda inda batifuza, abandi basaba gupimwa kugira ngo barebe ko batanduye indwara zifatira mu myanya myibarukiro, ibi byerekana ko hari abafashwe ku ngufu mu gihe cy’intambara".

Amashyaka 3 atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tigray avuga ko ubwicanyi ndengakamere n’ifatwa ku ngufu byabaye "umuhango wa buri munsi", aho avuga ko hari n’umugabo wategetswe gufata ku ngufu umukobwa we bamutunze umunwa w’imbunda .

Umuganga umwe hamwe n’umugore uri mu baharanira uburenganzira bwa muntu - bombi batashatse kumenyekana amazina - babwiye BBC mu kwa mbere ko bakiriye abakobwa 200 bari munsi y’imyaka 18 ku bitaro n’amavuriro bitandukanye i Mekelle bavuga ko bafashwe ku ngufu.

Hafi bose bavuga ko ababikoze bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Ethiopia - kandi ko nyuma batewe ubwoba ko batagomba guhirahira bajya kwa muganga.

Uyo muganga ati: "Bafite ibikomere. Bamwe bafashwe ku ngufu n’abantu benshi icyarimwe. Umwe we yarafunzwe amara iminsi irindwi yose ari gufatwa ku ngufu. Ubu nta nubwo aratora akenge. Nta gipolisi gihari, nta n’ubutabera buhari".

Uyu mugore uri mu bashinzwe uburenganzira bwa muntu agira ati: "Twabonye n’andi makuru ateye ubwoba y’abafashwe ku ngufu mu tundi turere twa Tigray. Ariko kubera ko nta buryo dufite bwo kudutwara, twananiwe no kubatabara. Birababaje cyane".

Undi muganga ukora ku bitaro bya Mekelle avuga ko mu minsi ishize yakiraga abagore batanu cyangwa batandatu ku munsi baje ku bitaro basaba imiti yo kwirinda icyorezo cya SIDA n’inda batifuza bavuga ko bafashwe ku ngufu.

Umukuru w’ibiro by’igisirikare cya Ethiopia, Birhanu Jula Gelalcha, arahakana ibi bivugwa.

Yabwiye BBC ati: " Ingabo zacu ntizifata ku ngufu. Ni iz’abandi. Si ingabo za leta. Ingabo za reta zifite amategeko azigenga mu bikorwa byazo".

Atakilty Hailesilasse, umukuru w’umujyi wa Mekelle uherutsegushyirwaho, avuga ko imibare itangazwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, atariyo.

Mu minsi ishize, leta yohereje i Tigray itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri ibyo birego, harimo abakora muri minisiteri y’abagore n’ubwo amagana y’abantu hamwe n’abo mu biro by’umucamanza mukuru wa leta, bemeje ko habaye ibikorwa byo gufata ku ngufu, n’ubwo icyegeranyo cyabo kugeza ubu kitarashyirwa hanze.

Mu cyumweru gishize, ikigo cya Leta gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia cyavuze ko hari abantu 108 bafashwe ku ngufu mu mezi abiri ashize mu ntara yose ya Tigray.

’Nashakaga kuba injeniyeri’

BBC yahamagawe n’umuganga waciye ukuboko uyu mukobwa kugira ibwirwe ibyabaye i Abiy Addi.

Uwo mukobwa na sekuru we bamubwiye uburyo batabawe n’abasirikare ba Eritrea barimo basaka ako karere nyuma y’imisi ibiri bakorewe ibyo - n’ubwo Ethiopia na Eritrea byombi bihakana ko Eritrea nta ruhare ifite mu ntambara ya Tigray.

Bavuga ko abo basirikare ba Eritrea babavuye ibikomere byabo - hanyuma babashyikiriza abasirikare ba Ethiopia bahise babatwara i Mekelle kubera ibitaro bya Abiy Addi byari byafunzwe

Sekuru we yamaze gukira ibikomere bye, ariko umwuzukuru we aracyavurwa kubera yaciwe ikiganza. Ukuguru kwe kuracyarimo isima.

Yaganiriye na BBC ari ku gitanda aho arwariye mu bitaro, asuka amarira kubera inzozi ze zapfuye.

Umwaka wa nyuma w’amashuri ye mbere y’uko intambara iba, yari afite intumbero zo kujya muri kaminuza kwigira kuba injeniyeri (ingéniorat) kugira ngo azashobore gufasha sekuru wamureze kuva nyina apfuye.

Sekuru, wari iruhande rwe aho yari arwariye, yagerageje kumuhoza mu gihe yaturikaga akarira akavuga ati: "Bizashoboka gute? Ntibikinshobokeye kuba icyo nashaka kuba".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa