Gen Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo gukorera isabukuru kwa Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

Kuwa Mbere tariki ya 24 Mata 2023,Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Gen Muhoozi Kainerugaba, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Nkuko byagaragaye mu mafoto n’amashusho yashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda,Gen Muhoozi n’itsinda bari kumwe basangiye n’umuryango wa Perezida Kagame.
Abinyujije kuri Twitter,Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati "Ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame na madamu we, n’umuryango wabo kutwakira neza njye nabo twari (...)
Kuwa Mbere tariki ya 24 Mata 2023,Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Gen Muhoozi Kainerugaba, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Nkuko byagaragaye mu mafoto n’amashusho yashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda,Gen Muhoozi n’itsinda bari kumwe basangiye n’umuryango wa Perezida Kagame.
Abinyujije kuri Twitter,Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati "Ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame na madamu we, n’umuryango wabo kutwakira neza njye nabo twari kumwe mu rugo rwabo ku isabukuru yanjye y’imyaka 49. Harakabaho umubano wa kivandimwe hagati ya Uganda n’u Rwanda. Rukundo Egumeho."
Mu butumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Gen Muhoozi n’itsinda rye mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza.
Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n’abandi.
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bitabiriye ibyo birori, bari gukomera amashyi Gen Muhoozi, imbere ye hari umutsima w’isabukuru.
Ibirori biheruka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala byitabirwa na Perezida Paul Kagame. Rwari uruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kampala mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu.
Gen Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, bikagera n’aho ingendo ze ebyiri i Kigali ziba ipfundo ryo gufungura imipaka hagati y’impande zombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *