skol
fortebet

Ghana yemeje abantu ba mbere banduye virusi ya Marburg yica cyane

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ghana yemeje abantu babiri ba mbere banduye icyorezo cya cyica bikabije cya Marburg kandi kikaba cyandura no ku muvuduko uri hejuru .kiri mu muryango w’icyorezo w’agakoko gatera Ebola.

Sponsored Ad

Ghana yemeje abantu babiri ba mbere banduye icyorezo cya cyica bikabije cya Marburg kandi kikaba cyandura no ku muvuduko uri hejuru .kiri mu muryango w’icyorezo w’agakoko gatera Ebola.

Iki gihugu kivuga ko aba barwayi babiri bombi baherutse gupfira mu bitaro byo mu karere ka Ashanti kari mu majyepfo.

Ibipimo byari byafashwe kuri aba bantu byagarutse byerekana ko bari banduye iyo virus mu ntangiriro z’uku kwezi , bikaba byarapimwe binemezwa na laboratoire yo muri Senegal.

Abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu cyo muri Afrika y’Uburengerazuba bavuga ko abantu 98 batahuwe nyuma yo kwikekaho ubwo bwandu bivuye mu kuba barakoranyeho n’abandu bamaze kwandura icyo cyorezo.

Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo ruravumburwa rufite ubushobozi bwo guhangana n’icyo cyorezo cya Marburg – ariko abaganga bavuga ko kunywa amazi menshi no kuvura ibimenyetso bizwi bishobora guha umurwayi amahirwe menshi yo gukira.

Uyu mugera uri kwibasira abantu , uterwa n’uducurama turya inyama kandi ukwirakwira vuba byihuse.

Ni indwara mbi cyane kandi yica, ikaba ifite ibimenyetso birimo kumeneka umutwe, umuriro, kubabara imitsi, kudahwa amaraso no kuva amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa