skol
fortebet

Haiti: Perezida Jovenel Moïse yatewe n’abagizi ba nabi baramuhitana

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Jovenel Moise wa Haiti yiciwe iwe mu rugo mu ijoro ryacyeye n’abagizi ba nabi bamurashe nkuko byatangajwe na Minisitiri w’intebe w’agateganyo.
Itangazo ryashohowe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, ni uwitwa Claude Joseph, ryemejwe ko Perezida Jovenel Moïse yarasiwe iwe.
Jovenel w’imyaka 53 wagiye ku butegetsi mu 2017,yishwe arashwe n’aba bagizi ba nabi ariko nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwe.
Amakuru ahari avuga ko ahagana saa saba z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki (...)

Sponsored Ad

Perezida Jovenel Moise wa Haiti yiciwe iwe mu rugo mu ijoro ryacyeye n’abagizi ba nabi bamurashe nkuko byatangajwe na Minisitiri w’intebe w’agateganyo.

Itangazo ryashohowe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, ni uwitwa Claude Joseph, ryemejwe ko Perezida Jovenel Moïse yarasiwe iwe.

Jovenel w’imyaka 53 wagiye ku butegetsi mu 2017,yishwe arashwe n’aba bagizi ba nabi ariko nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwe.

Amakuru ahari avuga ko ahagana saa saba z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021,abagizi ba nabi bataramenyekana bavugaga icyesipanyole,bateye inyubako bwite ya Perezida Jovenel baramurasa yicwa n’amasasu.

Umufasha we nawe yarashwe ubu arwariye mu bitaro nkuko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe Claude Joseph wanahise atangaza ko ariwe uyoboye igihugu by’agateganyo.

Minisitiri Claude Joseph yamaganye ibi bikorwa bya kinyamaswa by’aba bagizi ba nabi bahitanye Perezida,asaba abaturage gutuza ndetse abizeza ko ingabo na Polisi bacunze neza umutekano.

Perezida Moise yayoboye igihugu cya Haiti gikenye kurusha ibindi ku mugabane w’Amerika [muri Karayibe] mu buryo bugoranye kuko amatora yemewe n’amategeko yagombaga kuba muri 2018 yigijwe inyuma kubera imyigaragambyo yari mu gihugu.

Uretse ukwiyongera kw’ibibazo bya Politiki,muri Haiti hagwiriye ibikorwa by’abagizi ba nabi bashimuta abantu bagasaba inshungu [ingurane y’amafaranga] ndetse hari n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Haiti kandi yazonzwe cyane n’ibibazo by’imitingito ikomeye yasenye byinshi igatuma abaturage barushaho gukena.



Perezida wa Haiti yahitanwe n’abagizi ba nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa