skol
Kigali

Haiti: Umugore wa Perezida Moise uherutse kwicwa n’abagizi ba nabi yavuye muri US kwivuza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 July 2021

Umupfakazi w’uwari Perezida wa Haïti wishwe yasubiye muri iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, nyuma yo kuvurirwa muri leta ya Florida ibikomere yagiriye mu gitero cyahitanye umugabo we.


Martine Moïse yagaragaye afite igipfuko ku kuboko ndetse yambaye ikoti ritamenwa n’amasasu, ubwo ku wa gatandatu yageraga ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Umugabo we Jovenel Moïse yiciwe mu rugo rwabo n’itsinda ry’abicanyi ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa karindwi.

Madamu Martine yakomerekeye muri icyo gitero, ajyanywa n’indege kuvurirwa mu bitaro by’i Miami muri Florida.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutegetsi wo muri Haïti yavuze ko Madamu Martine yagarutse mu gihugu mu kwitegura umuhango wo gushyingura umugabo we mu cyumweru gitaha.

Akikijwe n’abashinzwe umutekano, Madamu Martine yafotowe asuhuzwa na Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, ndetse n’abandi bategetsi, ubwo yari ageze mu nzira yo ku kibuga cy’indege.

Kuva icyo gitero cyahitanye umugabo we cyaba, Madamu Martine amaze kuvuga amagambo macye. Polisi yegetse icyo gitero ku itsinda ry’abacanshuro b’abanyamahanga, benshi muri bo bo muri Colombia.

Ari ku gitanda cyo mu bitaro yari arwariyemo, yifashe ubutumwa bw’amajwi avuga ku gihe abicanyi "bamishaga" amasasu ku mugabo we bamaze kwiroha mu rugo rwabo mu ijoro hagati.

Madamu Martine yavuze ko icyo gitero cyabaye mu buryo bwihuse cyane ku buryo umugabo we atashoboye "kuvuga ijambo na rimwe". Mu ntangiriro y’iki cyumweru, yanditse kuri Twitter ati: "Ubu bubabare ntibuzigera na rimwe bushira".

Bwana Moïse, wari ufite imyaka 53, yari Perezida wa Haïti - igihugu cya mbere gicyennye cyane ku mugabane w’Amerika - kuva mu mwaka wa 2017.

Igihe yamaze ku butegetsi cyaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse mu ntangiriro y’uyu mwaka henshi mu gihugu habaye imyigaragambyo yo kumwamagana.

Abanyamakuru bavuga ko nk’uwabonye icyo gitero kiba, Madamu Martine ashobora gufasha abakora iperereza gusobanukirwa n’abakoze icyo gitero cyo kwica umugabo we n’impamvu yabibateye.

Byinshi mu bijyanye n’icyo gitero biracyari amayobera.

Polisi ya Haïti ivuga ko itsinda ry’abacanshuro b’abanyamahanga - Abanya-Colombia 26 n’Abanya-Haïti babiri bafite ubwenegihugu bw’Amerika - ari ryo ryamwishe.

Abantu bacyekwa batari munsi ya 20 barafunzwe, mu gihe batatu bishwe na polisi naho batanu bakaba bagishakishwa.

Polisi ya Haïti yanataye muri yombi Christian Emmanuel Sanon, muganga w’Umunya-Haïti wabaga muri Florida, ivuga ko ari "ucyekwa ukomeye" mu mugambi wiciwemo Perezida.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Burundi bugiye kujya mu bihugu byakingiye abaturage babyo...

Biteganyijwe ko kuwa mbere ibikorwa bigendanye no gukingira Covid-19...
18 October 2021 0

Kenya: Umugabo ukekwaho kwica umukinnyi Agnes Tirop yafashwe ari...

Polisi yo muri Kenya yaraye ifashe umugabo w’umukinnyi wiruka waciye umuhigo...
15 October 2021 0

Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka...

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira...
13 October 2021 0

Ubufaransa: Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye...
13 October 2021 0

Umusemuzi wafashije mu gutabara Biden mu 2008 yahunze Afghanistan

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri...
12 October 2021 0

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bari guhinga...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bafashe...
11 October 2021 0