Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko wabonye ubushobozi buri munsi ya kimwe cya kabiri cy’ubukenewe mu guhangana n’icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko imibare nyakuri y’abarwayi ishobora kuba ikubye kabiri itangazwa, ikazashobora no kwikuba birenze inshuro enye.
Ibi byemejwe n’umukozi wa OMS, waboneyeho gusaba abaterankunga kudatererana Igihugu cya Congo muri iki gihe gikomeye cy’icyorezo cya Ebpla.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryakiriye hafi 40% by’ubusabe bwa miliyoni 115 z’amadolari yo guhangana n’icyorezo cya Bundibugyo, kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.
Kugeza ubu bantu 1 926 banduye iki cyorezo cya Ebola, mu gihe abandi 702 bamaze gupfa, nk’uko amakuru ya leta abivuga.
Chikwe Ihekweazu, Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri OMS ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Genève nyuma yo gusura Intara ya Ituri muri Congo yugarijwe cyane, yagize ati “Iki cyorezo gisaba amikoro ajyanye n’ingano y’ibibazo duhanganye na byo. Kandi uyu si umutwaro DRC ishobora kwikorera yonyine.”
Ihekweazu yavuze ko ubushobozi bukenewe mu kurwanya iki cyorezo, bwageze ku rugero runini, avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gushakisha no gushyira mu kato abarwayi nyuma yuko muri iki cyumweru iki cyorezo kigeze mu Ntara ebyiri cyari kitarageramo.
Yagize ati “Bimeze nk’isiganwa rya marato. Ntushobora gucika intege nyuma y’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Ugomba gukomeza kwihatira nubwo waba unaniwe.”
Yavuze ko umubare nyakuri w’abarwayi ba Ebola muri Congo wikubye ushobora kuba warikubye nibura kabiri, kandi ko ushobora no kugera aho wikuba inshuro zirenga enye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *