skol
fortebet

Ghana: Intare zishe umuntu wuriye uruzitiro rw’aho ziba

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano bakomeje iperereza nyuma y’aho umugabo umwe yishwe n’intare amaze kurira uruzitiro rw’aho zororerwa hazwi nka zoo, i Accra.

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano bakomeje iperereza nyuma y’aho umugabo umwe yishwe n’intare amaze kurira uruzitiro rw’aho zororerwa hazwi nka zoo, i Accra.

Uwo mu mugabo bivugwa ko ari hagati y’imyaka 45 na 50, yahitanywe n’ibikomere yakuye muri icyo getero cy’intare cyo kucyumweru, nk’uko bivugwa n’abashinzwe umutekano.

Icyatumye uwo mugabo yigerezaho akinjira mu kiraro cy’intare ntikiramenyekana kugeza ubu.

Umurambo we wakuwe muri icyo kiraro "zoo" ujyanwa mu mu nzu zibikwamo abapfuye iri hafi aho

Igipolisi cyatangije iperereza ryo kumenya impamvu uwo mugabo yakoze ibisa nokwiyahura, n’ukuntu byagenze ngo iyo ntare imukomeretse.

Intare y’ingabo n’iy’ingore n’ibyana byazo zari muri icyo kiraro zibamo igihe icyo gitero cyaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa