skol
Kigali

Ibrahim Boubacar Keïta wabaye Perezida wa Mali yitabye Imana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 January 2022

Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi na Colonel Assimi Goïta yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Keita wari ufite imyaka 76 yatangajwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Kassoum Tapo.

Uyu mugabo wayoboye Mali kuva mu 2013 kugeza mu 2020 ubwo yahirikwaga ku butegetsi ntihigeze hatangazwa icyamwishe, gusa amakuru yatanzwe n’umuryango we avuga ko yaguye i Bamako kuri iki Cyumweru.

Muri Kanama 2020 nibwo Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi, aho yari ahanganye n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Ibrahim Boubacar Keïta n’abandi bayobozi bakuru muri Mali barimo na Minisitiri w’Intebe, Boubou Cissé, batawe muri yombi.

Nyuma y’iminsi 10 itsinda ry’abasirikare bari bamuhiritse riyobowe na Col Goïta warahiriye kuyobora Mali nka Perezida w’inzibacyuho ryahise ritangaza ko Boubacar Keïta yafunguwe asubizwa mu rugo rwe ruherereye i Bamako.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko Lt Colonel Phénéas Munyarugarama washinjwaga Jenoside yapfiriye mu...

Urwego rwa ONU rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga...
19 May 2022 0

Munyarugarama Phénéas wari ugishakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye...

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko...
18 May 2022 0

Wa Mukobwa w’umunya Uganda byavuzwe ko yiyahuye asimbutse ku igorofa i Dubai...

Musaza wa wa mukobwa w’Umunya Uganda uzwi ku izina rya Monica Karungi...
15 May 2022 0

Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong-un yatangaje akaga ku gihugu kubera...

Ibinyamakuru byo muri Korea ya Ruguru bitangaza ko Perezida wabo Kim...
14 May 2022 0

Perezida wa UAE yahitanwe n’uburwayi asiga umutungo w’asaga miliyari 120...

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan,...
13 May 2022 0

Espanye: Abagore bababara bari mu mihango bazajya bahabwa ikiruhuko mu...

Bamwe mu bagore bakunze kubabaza bikomeye n’imihango mu gihe bayigiyemo, aho...
13 May 2022 0