Icyizere cyo kuramba muri America cyamanutse bitarabaho kuva mu mwaka 1996. Mu Rwanda kiri ku myaka 69
Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Icyizere cyo kuramba cyamanutse kigeze ku myaka kitagezeho kuva mu 1996
Impamvu nyamukuru yateye uku kumanuka ni nyinshi, ariko ahanini ngo zishingiye cyane cyane ku cyorezo cya Covid-19 kibasiye isi cyane muri iyi myaka ibiri ishize.
Amakuru ya leta yerekana ko icyizere cyo kuramba ku munyamerika ukivuka mu 2021 cyari kigeze ku myaka 76 ugereranyije na 79 cyariho mu 2019. Uku niko kumanuka gukomeye mu myaka ibiri kubayeho mu kinyejana kimwe.
Covid-19 ifatwa nk’impamvu nyamukuru, nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya leta ya Amerika kibivuga.
Amakuru avuga ko ikizere cyo kuramba cyagabanutseho imyaka 2.7 hagati ya 2019 na 2021 umwaka w’iyi mibare iheruka ya Amerika.
Ibarurishamibare ryerekana ko Covid-19 yihariye 50% by’impamvu zo kumanuka kwabayeho hagati ya 2020 na 2021. Naho hagati ya 2019 na 2020 iki cyorezo cyihariye 74% by’impamvu z’uko kumanuka.
Kwibabaza kutagambiriwe – ibi birimo no kurenza urugero ibiyobyabwenge – kwageze ku gipimo cyo hejuru cyane mu 2021 kugira 15% by’impamvu za kuriya kugabanuka.
Imfu zivuye ku byorezo, indwara karande z’umwijima no kwiyahura nabyo ni zimwe mu mpamvu zindi zikomeye.
Ikizere cyo kuramba mu bihugu birimo Ubusuwisi, Australia cyangwa Norvege kigenda kizunguruka ku myaka 83.
Muri aka karere, iyo mibare ya Banki y’isi igaragaza ko icyizere cyo kurama muri Sudani y’Epfo ari imyaka 58, DR Congo ni 61, mu Burundi 62, Uganda 64, Tanzania 66, Kenya 67, no mu Rwanda 69.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *