skol
fortebet

"Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kurushaho"-Sarah Gilbert wakoze urukingo rwa COVID-19

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibyorezo by’ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu, nk’uko umwe mu bakoze urukingo rwa AstraZeneca aburira.
Prof Dame Sarah Gilbert, yavuze ko hakenewe gushyirwa imari mu kwitegura ibyoreozo no kwirinda ko intambwe yatewe itakara.
Yaburiye kandi ko inkingo ziriho ubu zishobora kutagira kinini zikora ku bwoko bwa Omicron.
Dame (izina ry’icyubahiro) Sarah yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugeza byinshi bimenyekanye kuri ubu bwoko.
Yagize ati: "Iyi ntabwo ari inshuro (...)

Yagize ati: "Iyi ntabwo ari inshuro ya nyuma virus yibasiye ubuzima n’imibereho yacu. Ukuri ni uko, izakurikiraho ishobora kuba mbi kurushaho. Ishobora kuba yandura kurushaho, cyangwa yica kurushaho, cyangwa byombi."

Avuga kuri Omicron, Sarah yavuze ko imiterere yayo yarekana ko ifite ubushobozi bwo kwandura vuba, aburira abantu kwirinda mu gihe hari ibitarasobanuka neza kuri yo.

Yavuze ko gukora inkingo vuba n’imiti byagezweho muri iki cyorezo bikwiye guhinduka ibintu bisanzwe.

Omicron ikomeje kugenda igaragara mu bihugu bitandukanye ku isi.

Kugeza kuwa gatanu Omicron yari imaze kuboneka mu bihugu 38, kandi OMS/WHO ikavuga ko hari ibimenyetso ko yandura vuba kurusha ubwoko bwa Delta.

Kugeza ku cyumweru mu Bwongereza hari kuboneka abantu bagera kuri 246 bayanduye.

Muri Africa y’Epfo ikigo gishinzwe indwara zitandura cyatangaje ko abanduye Covid bikubye kane mu minsi ine, ahanini kubera Omicron.

Dame Sarah - wahawe izina ry’icyubahiro n’Umwamikazi w’Ubwongereza muri uyu mwaka - yatangiye gukora urukingo rwa coronavirus mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid yari imaze gutangazwa bwa mbere mu Bushinwa.

AstraZeneca ubu nirwo rukingo rwatanzwe henshi ku isi, aho doze zarwo zoherejwe mu bihugu birenga 170.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa