skol
fortebet

Ifoto y’Umunsi: Abagiraneza barimo uwahobeye umwimukira wari ugiye kurohama n’uwatabaye uruhinja bakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Mu gihe ikibazo cy’abimukira binjira muri Espagne bavuye muri Maroc gikomeje kuba ingorabahizi, hari amashusho yateye impuhwe nyinshi abantu benshi ku isi yerekana ibibazo abimukira bagize, n’uburyo hari abagifite umutima w’imbabazi wo gufasha abari mu byago.

Sponsored Ad

Abantu bagera ku 8.000 baroze cyangwa bazenguruka uruzitiro ruri ku mupaka kugira ngo bashobore kwinjira muri Espagne baciye muri Maroc.

Ababarirwa mu bihumbi barafashwe basubizwa muri Maroc.

Ifoto imwe yerekana umugiraneza ukora mu muryango wa Croix Rouge ya Espagne aha amazi yo kunywa,anahoza umwimukira ku mwaro wo mu karere ka Ceuta yashimishije benshi mu batuye isi.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Luna, yabwiye TV ya Espagne ko atazi izina ry’uyu musore, ko yamenya gusa ko yari avuye muri Senegal.

Yabwiye RTVE ati: "Yarimo ararira, narambuye amaboko nawe ahita angwa mu nda".

Iyi foto imaze kuzunguruka ku mbuga ngurukanabumenyi, uyu mugore w’imyaka 20 yavuze ko yatutswe ibitutsi byinshi bishingiye ku gitsina no ku ruhu, ahita afata umwanzuro wo gufunga imbuga nkoranyambaga ze.

Ariko,hari abandi babonye uburyo yatutswe,bamushimira ku gikorwa cyiza yakoze, babicishije kuri HashTag yiswe #GraciasLuna kuri Twitter yakoreshejwe incuro zirenga 50.000.

Indi foto yashimishije benshi ni iy’uwitwa Juan Francisco Valle yafashwe nk’umucunguzi nyuma yo kurokora uruhinja rwari mu mazi i Ceuta.

Valle, ukora mu gice gishizwe kurwanya impanuka mu gipolisi cya Espagne, avuga ko uyu mwana yari "yatose cyane yataye n’isura" igihe yamugeragaho.

Yabwiye RTVE ko uyu mwana "ashobora kuba yari akiri muto cyane kuko n’ijosi ntiryahagararaga.

Mvugishije ukuri, sinari nzi ko yari akiri muzima cyangwa ko yari yamaze gupfa".

Abategetsi ba Espagne bavuga ko abimukira hafi 1.500 bashoboyekugera i Ceuta ari abana.

Igiporisi gishinzwe kurwanya impanuka cyakwirakwije iyi foto ya Valle hamwe n’iz’abandi barimo bagerageza kurokora abana.


Umupolisi warokoye uruhinja rwari rugiye kurohama

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa