IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abana batangiye amashuri
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye yashyize hanze ifoto yicaye mu ishuri rimwe n’abana bato batangiye amashuri ndetse abifuriza amahirwe masa.
Iyi foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Ndayishimiye Evariste,yakoze benshi ku mutima ndetse bamwe bayikwirakwiza hose.
Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yahaye aba banyeshuri bugira buti “Uyu munsi abana b’u Burundi baramutse batangira umwaka w’amashuri mushya, mbifurije ubuzima bwiza, ubwitonzi n’umurava kugira ngo bige bamenye kuko ari ejo (...)
Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye yashyize hanze ifoto yicaye mu ishuri rimwe n’abana bato batangiye amashuri ndetse abifuriza amahirwe masa.
Iyi foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Ndayishimiye Evariste,yakoze benshi ku mutima ndetse bamwe bayikwirakwiza hose.
Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yahaye aba banyeshuri bugira buti “Uyu munsi abana b’u Burundi baramutse batangira umwaka w’amashuri mushya, mbifurije ubuzima bwiza, ubwitonzi n’umurava kugira ngo bige bamenye kuko ari ejo hazaza h’Igihugu cyacu.”
Perezida Ndayishimiye amaze iminsi mu mpinduka za Guverinoma nyuma yo gutangaza ko hari ibikomerezwa byatangiye gushaka kumuhirika.
Ku isonga yikijije Minisitiri w’Intebe,Alain Guillaume Bunyoni ndetse ahindura abayobozi b’inzego z’umutekano mu gihugu cyose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *