skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umugore wa Perezida Tshisekedi yifotoje yambaye umupira wa M23

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ifoto ya Madamu wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyekuru, yambaye umwambaro wanditseho M23 ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Muri iyi foto ,Madame Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’Icyatsi cya Gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara,azamuye ukuboko nk’uwishimira intsinzi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi baremeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’Uyu mutwe wazengereje igisirikare cya FARDC.
Icyakora ntihigeze (...)

Icyakora ntihigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Denise Nyekuru yashyize hanze iyi foto isa n’iyatumye abantu benshi bamwibazaho.

Ubwo yari mu nama mu Bwongereza yiga ibijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda mu gihe cy’ibibazo nk’intambara(PSVI ) Preventing Sexual Violence Conflict Initiative Conference) Madamu wa Perezida wa Congo,Denise Nyekeru Tshisekedi,yashinje u Rwanda ubushotoranyi bwihishe muri M23 ,avuga ko igihugu cye kiriguhura n’akarengane.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama baturutse hirya no hino ku Isi,Denise Nyakeru Tshisekedi , yavuze ko ”igihugu cye cyatewe n’umutwe w’itwaje intwaro,ushigikiwe n’u Rwanda kandi uri inyuma y’imfu zibarirwa muri miliyoni ziri muri Congo.”

Umugore wa Tshisekedi yavuze ko mu gihugu cye hakirangwa ihohotera rishingiye ku gitsina ariko anagaragaze uko igihugu cye gihagaze mu kurikumira.

Ibitekerezo

  • None c bitwayiki?

    Ahubwo denyse nyakeru tshiseked bamukoreho iperereza,ryimbitse kuko ari kwamamaza m23. Kandi ubu wasanga hari nabo akundamo kuri tequinike yo gufata ibice byigihugu muminota!

    Iyi ni photoshop bamukoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa