skol
fortebet

Imodoka yari itwaye abanyeshuri ku ishuri yahanutse mu manga 27 barapfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia bari mu gahinda ko kubura abanyeshuri 27 bari bavuye ku ishuri ku kirwa cya Java hanyuma imodoka yari ibatwaye ikora impanuka bituma abasaga 27 bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka mbi cyane yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri iki gihugu.

Ikipe ishinzwe ubutabazi no gushaka ababuze yemeje ko umushoferi w’iyi bisi yataye umuhanda imodoka imanuka ku musozi hasi ubwo yari hafi kugera mu mujyi wa Sumedang muri West Java.

Uyu Minisitiri yavuze ko iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’ababyeyi bamwe gusa ngo 39 mu bari bayirimo bayirokotse.

Amafoto yagaragaje iyi modoka yiyubitse hanyuma abatabazi bari kugerageza kurokora abari bayirimo.

Supriono wari mu batabazi yavuze ko ibikorwa byo gukura aba bantu muri iyi Bisi byarangiye ndetse abarokotse bahise bajyanwa mu bitaro biri hafi aho.

Ntabwo icyateye iyi mpanuka kiramenyekana ariko Minisitiri yavuze ko umuhanda iyi bisi yacagamo utari mwiza.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa Eko Prasetyo Robbyanto yavuze ko iyi Bisi yagarukaga ahitwa Subang ivuye mu ntara ya Tasikmalaya.

Abatabazi bavuze ko bakuye muri iyi Bisi abantu 27 bapfuye mu gihe abari bakiri bazima bari 39 nkuko byatangajwe n’ukuriye iyi kipe witwa Deden Ridwansah.

Abantu 13 bavunitse cyane mu gihe umushoferi n’abanyeshuri bamwe bapfuye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa