skol
fortebet

Imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri Chorale yaguye mu mugezi abarenga 23 barapfa

Yanditswe: Sunday 05, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu basaga 23 nibo bamaze kumenyekana ko baraye bapfuye ubwo imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri korali yagwaga mu mugezi wari wuzuye wa Enzui muri Kenya.
Ibi byaraye bibereye muri uru ruzi ruri ku birometero hafi 200 uvuye mu murwa mukuru Nairobi, mu majyepfo y’igihugu cya Kenya.
Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyo modoka itwarwa n’urwo ruzi ubwo umushoferi yageragezaga kurwambuka ruri ku muvuduko udasanzwe.
Yari imodoka yakodeshejwe kugira ngo itware (...)

Sponsored Ad

Abantu basaga 23 nibo bamaze kumenyekana ko baraye bapfuye ubwo imodoka yari itwaye abaririmbyi bo muri korali yagwaga mu mugezi wari wuzuye wa Enzui muri Kenya.

Ibi byaraye bibereye muri uru ruzi ruri ku birometero hafi 200 uvuye mu murwa mukuru Nairobi, mu majyepfo y’igihugu cya Kenya.

Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyo modoka itwarwa n’urwo ruzi ubwo umushoferi yageragezaga kurwambuka ruri ku muvuduko udasanzwe.

Yari imodoka yakodeshejwe kugira ngo itware abaririmbyi bo muri Chorale yitwa Mwingi yo muri kiliziya Gaturika yerekezaga ahitwa Nuu bavuye mu mujyi wa Mwingi.

The Standard ivuga ko aba baririmbyi bapfuye ubwo bari bagiye kuririmbira mugenzi wabo w’umugabo wari wakoze ubukwe.

Bane muri aba bitabye Imana bari abana, amakuru ava mu karere akavuga ko abagera kuri 12 bashoboye kurokorwa.

Hagati aho,umubare nyirizina w’abari muri iyo modoka nturamenyekana neza gusa amakuru avuga ko harimo abantu basaga 30.

Ikinyamakuru The Standard kivuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka atari azi umuhanda ahubwo yashatse kurenga ikiraro cyari cyarengewe hanyuma amazi yatembaga ari menshi atwara iyi Bisi ayita mu ruzi.

Bamwe mu bagenzi bafashwe amashusho bagaragaye bari kuvuza induru ndetse bazamura ibiganza basaba gutabarwa ubwo barohamaga.

Guverineri w’intara ya Kitui, Charity Ngilu avuga ko iyi mpanuka yo kuri uyu wa Gatandatu iteye ubwoba.

Yongeyeho ko bashoboye kubona imirambo 23, ariko ko hari abari bakiri muri iyo modoka. Avuga ko igikorwa cyo kubashaka gishobora gukomeza kuri iki cyumweru.

Hari hashize iminsi hisuka imvura idasanzwe mu bice bitari bike bya Kenya, harimo n’uturere twari tumaze igihe twarazahajwe n’izuba ryahitanye amatungo n’ibikoko byo mu ishamba kubera ubukene bw’ubwatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa