
Minisiteri y’ubuzima ya Misiri yavuze ko ku wa Mbere byibuze abantu 12 bishwe abandi 33 barakomereka nyuma y’uko bus yibiranduye mu muhanda uhuza Cairo n’inkombe z’Inyanja Itukura mu gihugu cya Misiri .
Mu itangazo ryayo yavuze ko imbangukiragutabara 28 zoherejwe aho impanuka yabereye ku muhanda wa Al-Galala uhuza Cairo n’imijyi yo ku Nyanja Itukura harimo na Ain Sokhna.
Ibitangazamakuru byo mu gihugu birimo ikinyamakuru cya Al-Ahram cya Leta cyatangaje ko iyi bus yarimo abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Galala iherereye mu mujyi wa Galala, imwe mu mishinga ya leta muri Suez.
Televiziyo y’abikorera ku giti cyabo ariko yegereye leta, Sada al-Balad, yavuze ku rubuga rwa interineti rwayo ko iperereza rya mbere ryanzuye ko umushoferi wa bus yihutaga cyane ageraho ananirwa kuyobora imodoka.
Ikigo cy’ibarurishamibare CAPMAS cyatangaje muri raporo yo mu 2022, ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 7.101 mu Misiri mu 2021, biyongereyeho 15.2% ugereranije na 2020.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *