skol
fortebet

Impuruza ku baturage bari kugura Amazi y’igitangaza ahakeneye imiti ikwiye

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kwemeza imiti (NAFDAC) cyaburiye abantu kutagura ibicuruzwa by’"igitangaza" bikorwa n’itorero rya gikristu ry’umuvugabutumwa ubwiriza no kuri televiziyo, Jeremiah Fufeyin.

Sponsored Ad

Ikigo NAFDAC cyavuze ko ibyo bicuruzwa – bifite amazina arimo nk’"amazi y’igitangaza" n’"amazi y’uruzi rwa Yorudani" – bivugwa ko bifite ububasha bw’"ububeshyi" bwo gukiza, nk’ubushobozi bwo gukiza abagore ubugumba.

Itangazo ry’ikigo NAFDAC ryanavuze ko itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ry’umuvugabutumwa Fufeyin ririmo kugurisha ibyo bicuruzwa nubwo nta ruhushya ryabiherewe n’icyo kigo.

Iryo torero ryasubije ikigo NAFDAC rivuga ko "rikurikiza amategeko" ndetse ko rimaze igihe rikoresha "ibintu by’umwuka [bya roho] mu kugaragaza imyemerere y’umwuka" yaryo.

Muri iryo tangazo ryo ku cyumweru, itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ryongeyeho ko mu mikorere yaryo rikurikiza amategeko ya Nigeria, yemera ubwisanzure bw’amadini nta kwivanga (kw’uwo ari we wese).

Ikigo NAFDAC cyavuze ko cyatangiye gukora iperereza kuri ibyo bicuruzwa nyuma yo kwakira ibirego by’abaturage.

Cyanavuze ko ibyo bicuruzwa birenga ku mabwiriza yo kwemezwa kandi ko itorero rya Fufeyin "ryanze gukorana n’iperereza".

Iryo torero ryahakanye icyo kirego. Ryavuze ko ryavuganye n’ikigo NAFDAC binyuze mu ibaruwa.

Risanzwe rifite abakurikira ubutumwa bwaryo ku rubuga rwa YouTube babarirwa mu bihumbi amagana, ndetse rirakurikirwa cyane no ku mbuga nkoranyambaga.

Fufeyin amaze igihe akurura abayoboke bo mu bice bitandukanye bya Nigeria, avuga ko akora ibitangaza ndetse akavura indwara.

Mbere, uwo muvugabutumwa yavuze ko atunze za miliyari z’ama naira, akoreshwa muri Nigeria, ariko yanenzwe kubera imibereho ye y’iraha.

Muri Nigeria, ni ibintu bisanzwe ku babwirizabutumwa nka Fufeyin kugurisha ibicuruzwa bavuga ko bivura indwara.

Urugero, uwahoze ari umubwirizabutumwa kuri televiziyo wapfuye, TB Joshua, yacuruzaga "amazi yasizwe amavuta", yamamazwaga ko afite ubushobozi bwo gukiza.

Iperereza rya BBC ryahishuye ko TB Joshua yanashishikarizaga abarwayi bo mu itorero rye kureka gufata imiti bandikiwe na muganga.

Hagati aho, mu ibanga, yategekaga abahanga mu by’imiti gufata iyo miti abayoboke bandikiwe na muganga bakayivanga mu binyobwa "bikiza" byo mu mbuto (ivyama mu Kirundi) yahaga abayoboke be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa