skol
fortebet

Indege yakoreye impanuka i Milan ihitana umuherwe wo muri Romania n’umuryango we

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indege yagonze inyubako yo mu mujyi wa Milan ihitana abantu umunani bose bari bayirimo barimo n’umuherwe witwa Dan Petrescu w’imyaka 68 n’umuryango we.

Sponsored Ad

Dan Petrescu w’imyaka 68, umugore we n’umuhungu we bapfiriye muri iyi ndege ya moteri imwe yakoreraga impanuka ahategerwa gari ya moshi muri San Donato Milanese.

Iyi ndege ya Pilatus PC-12 bivugwa ko yamanutse iri gushya igonga inyubako irimo ubusa muri uyu Mujyi wa Milan, nayo ihita ishya ndetse n’imodoka zari ziparitse imbere yayo ziragurumana.

Nk’uko Awsforwp ibitangaza, Petrescu, umwe mu bantu bakize cyane bo muri Romania yari kumwe n’umuhungu we Dan Stefan Petrescu w’imyaka 30, umugore we Regina Petrescu w’imyaka 65, n’incuti z’umuryango.

Ikinyamakuru Rainews.it kivuga ko Filippo Nascimbene, umugore we Claire Alexandrescou, umuhungu wabo Rafael w’umwaka wabo muto, na nyina Miruna Anca Wanda Lozinschi, na bo bose baguye muri iyo mpanuka.

Nascimbene yari umucuruzi wavukiye mu Butaliyani kandi umugore we na nyina bari Abafaransa.

Muri iyo ndege kandi hari inshuti y’umuhungu we wo muri Kanada witwa Julien Brossard w’imyaka 36.

Madamu Petrescu na we yari afite ubwenegihugu bubiri kandi afite pasiporo y’Ubufaransa, mu gihe umuhungu we yakoraga muri Kanada.

Indege yabo yari yerekeje ku kirwa cya Sardinia gusura nyina wa Petrescu w’imyaka 98 wari utuye muri villa y’umuryango.

Icyateye iyo mpanuka ntabwo cyahise kimenyekana, kuko Ikigo gishinzwe kugenzura ingendo z’indege cyo mu Butaliani, ENAV, cyatangaje ko cyabuze iyo ndege kuri radar mu minota mike igihaguruka, gusa hatangiye iperereza ry’icyateye iyo mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa