skol
fortebet

Indege yari kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Indege ya mbere yagombaga kuvana abimukira ba mbere mu Bwongereza ibazana mu Rwanda yahagaritswe hasigaye iminota mike ngo iguruke nyuma y’umwanzuro w’urukiko ejo ku wa kabiri nijoro.
Abantu bgera kuri barindwi nibo bari bitezwe koherezwa mu Rwanda , ariko urugendo rwahagaritswe nyuma y’aho urukiko uburenganzira bwa muntu i Burayi ( European Court of Human Rights, ECtHR) ruhagaritse urwo rugendo, bituma habyuka imanza nshyashya mu rukiko rw’Ubwongereza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (...)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Priti Patel yavuze ko ababaye, ariko akongerako ati: “ “Imyiteguro y’urugendo rwa kabiri ubu iratangiye”.

Kuri icyo cyemezo cy’urukiko rw’Iburayi, umuvugizi wa leta y’u Rwanda we yatangaje ko iki gihugu gikomeza kwitegura kwakira aba bimukira igihe cyose bazazira.

Hagati aho, James Wilson wo mu Ishirahamwe riharanira Uburenganzira bwa muntu, Detention Action, avuga ko ubufasha bw’uru rukiko ku munota wa nyuma bwerekana uburyo ibyo kohereza abantu Rwanda ari “ibintu bishobora guteza akaga”.

Uru rukiko rw’i Burayi rwatangaje ko umwe mu bantu bagombaga kuzanwa mu Rwanda, umugabo ukomoka muri Iraq, atagomba koherezwa ndetse ko hagomba gutegerezwa igihe kigera ku byumweru bitatu hagatangazwa umwanzuro wa nyuma w’inkiko.

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 767, yari yakodeshejwe ku giciro cy’ibihumbi 500.000 by’amapawundi, yari yitezwe kuguruka kw’isaha 22.30 ku masaha yo mu Bwongereza, ukuvuga saa 23h30 mu masaha yo mu Rwanda.

Ariko umwanzuro w’urukiko rwa ECtHR i Strasbourg rwasohotse nyuma ya saa 19h30, ni ukuvuga saa 20h30 mu masaha ya Kigali, yahagaritse itwarwa ry’uriya mugabo umwe wari usigaye ku rutonde rw’abatwarwa,bituma haba urukurikirane rw’imanza mu nkiko za London.

Kugeza saa 22h15 abagenzi bose bari bavanwe mu ndege, maze nayo ihita isubira muri Espagne.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa