skol
fortebet

Ingona yaciye umutwe umwana w’umuhungu wari ugiye kuroba

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana muto yaciwe umutwe n’ingona ubwo yari kumwe n’incuti ze bari bajyanye kuroba amafi iki gikoko cyarimo.
Farjan Idham, ufite imyaka 15, yishwe n’iyi nyamaswa ku kiyaga cyo muri Indoneziya nubwo bagenzi be barwanye inkundura kugira ngo bamukize.
Uyu mwana yari yicaye hafi y’iki kiyaga cyitwa Tolire mu Mujyi wa Ternate,hanyuma iyi nyamanswa isohoka mu mazi iramufata imujyana mu mazi.
Inshuti ze zagize ubwoba zigerageje kumufasha - ariko zigorwa cyane n’umurizo ukomeye w’iyo ngona. (...)

Sponsored Ad

Umwana muto yaciwe umutwe n’ingona ubwo yari kumwe n’incuti ze bari bajyanye kuroba amafi iki gikoko cyarimo.

Farjan Idham, ufite imyaka 15, yishwe n’iyi nyamaswa ku kiyaga cyo muri Indoneziya nubwo bagenzi be barwanye inkundura kugira ngo bamukize.

Uyu mwana yari yicaye hafi y’iki kiyaga cyitwa Tolire mu Mujyi wa Ternate,hanyuma iyi nyamanswa isohoka mu mazi iramufata imujyana mu mazi.

Inshuti ze zagize ubwoba zigerageje kumufasha - ariko zigorwa cyane n’umurizo ukomeye w’iyo ngona.

Basubiye ku nkombe maze baratabaza.

Abayobozi batangiye gushakisha cyane Farjan nyuma yo gufatwa n’iki kinyamaswa ku ya 2 Kanama.

Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri uri kureremba hejuru y’ikiyaga.

Abayobozi bavuze ko ingona zahishe umurambo we ndetse n’imiterere y’ikiyaga idindiza ibikorwa byabo byo gutabara.

Bavuze ko ingona imwe yakomeje kugaragara iri iruhande rw’umubiri w’uyu mwana mu kiyaga.

Amaherezo abapolisi bakuye umurambo wa Farjan mu mazi ku ya 4 Kanama.

Ibisigazwa by’umubiri wa Farjan byajyanywe gusuzumwa mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo ashyingurwe.

Ikiyaga cya Tolire cyafunzwe by’agateganyo kuri ba mukerarugendo nyuma y’ibyabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa