skol
fortebet

Iperereza ryasanze ibyavuzwe ko umugore wo muri Afurika y’Epfo yabyaye abana 10 ari ibihuha

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibyavuzwe ko umugore witwa Gosiame Sithole wo muri Afurika y’epfo yabyaye abana 10 mu ntangiriro y’uku kwezi ntabwo ari ukuri, nkuko iperereza ryakozwe na leta ribivuga.

Sponsored Ad

Nta bitaro na bimwe byo mu ntara ya Gauteng byigeze bigira uwo muhigo wo kubyaza umugore abana 10, nkuko ubutegetsi bwo muri iyo ntara bubivuga.

Ubutegetsi bwavuze ko ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko Madamu Sithole atigeze anatwita mu gihe cya vuba aha gishize.

Uwo mugore w’imyaka 37 ubu ari mu maboko y’ubutegetsi, bijyanye n’ibikubiye mu itegeko rijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ngo asuzumwe ndetse azitabweho.

Itangazo rya guverinoma yo mu ntara ya Gauteng ntabwo ryigeze risobanura icyatumye iyo nkuru ihimbwa.

Ikigo cy’itangazamakuru Independent Online (IOL), ari na cyo nyir’ikinyamakuru Pretoria News cyatangaje iyo nkuru bwa mbere, cyari cyavuze ko gihagaze ku nkuru yacyo.

Cyakomeje kivuga ko Madamu Sithole yabyaye abo bana ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa gatandatu ku bitaro Steve Biko Academic Hospital (SBAH) byo mu murwa mukuru Pretoria, kivuga ko abakozi bo kwa muganga batari biteguye.

Icyo kigo cy’itangazamakuru cyashinje ibyo bitaro ndetse n’abakuru b’urwego rw’ubuvuzi mu ntara kugerageza guhishira uburangare bwabayeho ku ruhande rw’abaganga.

Itangazo riherutse rigira riti: "Ibi birego ni ibinyoma, nta shingiro bifite kandi bigamije gusa guharabika isura nziza ya [y’ibitaro] Steve Biko Academic Hospital na Guverinoma n’Intara ya Gauteng".

Iryo tangazo rivuga ko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Pretoria News Piet Rampedi ndetse n’ikigo cy’itangazamakuru IOL bazaregwa mu nkiko.

Iyi nkuru yakomotse hehe?

Madamu Sithole, ufite abana b’impanga (cyangwa amahasa mu Kirundi) b’imyaka itandatu, n’umukunzi we Teboho Tsotetsi babaga ahitwa Thembisa, agace ko mu nkengero y’umujyi gatuwemo n’abakozi benshi mu ntara ya Gauteng, hafi y’umujyi wa Johannesburg.

Nkuko bitangazwa na IOL, basengeraga hamwe na Rampedi, wa mwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Pretoria News, aho yahujwe na bo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize.

Mu kwezi kwa gatanu, bivugwa ko yagiranye ikiganiro na bo bamubwira ko biteguye kubyara abana umunani - ifoto igaragaza Madamu Sithole asa nk’utwite inda nkuru.

Ivuka ritunguranye ry’abana 10 ryatangajwe n’ikinyamakuru Pretoria News ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa gatandatu, gisubiramo amagambo ya Bwana Tsotetsi nk’uwagihaye ayo makuru.

Nyuma yavuze ko yakiriye ubutumwa bwo kuri telefone buvuye ku mukunzi we amubwira iby’iyo nkuru, yongeraho ko atemerewe kugera ku bitaro kubera ingamba zo kwirinda coronavirus.

Rampedi na we yashingiye ku butumwa bwo kuri WhatsApp - ndetse ntiyigera ahamirizwa iyo nkuru n’undi muntu wo ku bitaro udafite uruhande abogamiyeho.

Umukuru w’ako karere na we aza kwemeza ivuka ry’abo bana - ari na bwo ibitangazamakuru bitandukanye, birimo na BBC, byatangazaga iyo nkuru - ariko umuvugizi wa leta nyuma yavuze ko uwo ’Mayor’ nta yindi gihamya yari afite uretse ibyo yabwiwe n’uwo muryango kandi ko nta muntu n’umwe wari wabonye abo bana.

Imfashanyo zitangira gucicikana kuri uwo muryango no kuri abo bana byatangajwe ko wabyaye, bahimbwe "Thembisa 10".

Iyo mfashanyo yari irimo na miliyoni y’ama-rand akoreshwa muri icyo gihugu (agera kuri miliyoni 70 y’u Rwanda) yatanzwe na Iqbal Survé, umukuru w’ikigo cy’itangazamakuru IOL.

Ariko iyo nkuru yateye kugira amakenga nyuma yuko mu ntangiriro ikinyamakuru Pretoria News cyari cyananiwe guhishura izina ry’ibitaro abo bana bavukiyemo, ndetse bimwe mu bitaro by’i Gauteng bitangaza ko abo bana batahavukiye.

Hashize iminsi 10 bivuzwe ko abo bana bavutse, IOL itangira gushinja ibitaro SBAH.

Bisa nkaho uwo mugore n’umukunzi we nyuma yaho bagiranye ibibazo, Bwana Tsotetsi atangaza ko uwo mugore yaburiwe irengero ndetse nyuma y’icyumweru asaba abantu guhagarika kohereza imfashanyo.

Ni mu gihe Madamu Sithole we yamushinje gushaka kungukira ku bana, nkuko ikinyamakuru Pretoria News cyabitangaje.

Hagati aho, abakozi batanga ubufasha (social workers) bashoboye kugera kuri Madamu Sithole ndetse agezwa ku bitaro ku wa gatanu w’icyumweru gishize ngo apimwe, nkuko abategetsi bo mu ntara ya Gauteng babivuga.

Ubutumwa bwagiye ahagaragara bitifuzwaga, bwabonywe n’igitangazamakuru News24 na cyo cyo muri Afurika y’epfo, buvuga ko Rampedi aherutse gusaba imbabazi ikigo cy’itangazamakuru IOL kubera "kwangiza izina" ryacyo kwatewe n’iyo nkuru.

Avuga ko yakabaye yarafashe iyo nkuru nk’iyo gukoraho icukumbura (iperereza) aho kuyifata nk’"inkuru yo kunezeza abantu".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa