skol

Isanduku ikorwa mu bihumyo yatangiye gushyingurwamo abantu

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

kigo cyo mu Buholandi cyitwa ’Loop Biotech’ cyakoze isanduku yiswe ‘Living Cocoon’ ikozwe mu buryo burengera ibidukikije hifashishijwe ibihingwa bitandukanye birimo n’ibihumyo.

Iyi sanduku yakorewe gufasha abantu kongera ‘gusubiza imibiri yabo mu butaka’.

Iyo imaze gushyingurwamo umuntu igashyirwa mu butaka, isanduku ishengukana n’umubiri mu minsi 45 gusa, bigahinduka intungabihingwa.

’Living Cocoon’ ikorwa binyuze mu kuvanga ibice by’igihingwa cy’ubwoko bwihariye bw’urumogi bimeze nk’insinga cyangwa indodo zikomeye [hemp fibres] n’inguri z’ibihumyo zikora nk’imizi [mushroom mycelium], bigashyirwa mu iforomo y’isanduku.

Ibi bice by’ibihingwa byombi bifite umwihariko wo gukura mu gihe gito cyane.

Nyuma y’iminsi irindwi, bya bice byavanzwe biba byamaze gukura, ya foromo igakurwaho hagasigara isanduku imeze neza, ishobora kuba yashyingurwamo.

Imbere hayo hashyirwamo umusego ukozwe mu byatsi byoroshye bikunda kuboneka mu mashyamba byitwa ‘moss’, n’aharambikwa umubiri hakozwe mu byatsi.

Hari amahitamo yo guhindura aha harambwikwa umubiri, hagashyirwa ubwoya bw’inyamanswa cyangwa ipamba.

Izi sanduku zitunganyirizwa mu cyanya cyabugenewe gifite metero kare 1.500 giherereye i Delft mu Buholandi. Iki cyanya gishobora gutunganyirizwamo isanduku 500 icya rimwe.

Imwe muri zo ipima ibilo 30, ariko ishobora kujyamo uburemere bw’ibilo bigera kuri 200. Ifite imikondo [handles] itandatu, ku buryo byoroha kuyitwara.

Isanduku imwe igura Amapawundi 3.000, mu gihe ivaze ikozwe mu buryo bumwe n’iyi sanduku yo iboneka ku mapawundi 300.

Iyi sanduku yakozwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka ku bidukikije ziterwa n’izisanzwe zikorwa mu biti, ku buryo bisaba imyaka myinshi kugira ngo ibiti bikure binazitunganywemo.

Izi ziswe ‘Living Cocoon’ zo zikorwa hifashishijwe ibikoresho by’ibanze biboneka byoroshye, hakanirindwa gukoresha ibinyabutabire mu kuzitunganya.

Loop Biotech imaze kugurisha isanduku zisaga 2.500 ku Mugabane w’u Burayi, cyane cyane mu Buholandi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Ancker yabaye umuntu wa mbere washyinguwe muri iyi sanduku.

Umukobwa we Marsya Ancker yavuze ko Se yashyinguwe mu butaka bwari ubwe muri Leta ya Maine, nk’uko yari yarifuje ‘gusubiza umubiri we mu butaka, ku buryo azahinduka igice cy’ubutaka bwe’.

Umuyobozi wa Loop Biotech, Bob Hendrikx, yavuze ko ashyigikira uburyo nk’ubu bwo gushyingura harengerwa ibidukikije, yongeraho ko gushyingura umuntu, bitagakwiye kuba iherezo gusa ahubwo bishobora kuba itangiriro ry’ikindi kiremwa gishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa