skol
fortebet

John Magufuli arashyingurwa uyu munsi mu gace yavukiyemo

Yanditswe: Friday 26, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi bashyinguraho John Magufuli, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ashimira abatanzania bose, abakuru b’ibihugu, ibitangazamakuru, abahanzi…na "buri wese wabanye natwe muri iki gihe gikomeye ku gihugu cyacu".

Sponsored Ad

Mu butumwa yatangaje mu gitondo kuri Twitter, Samia Suluhu yansditse ati: „Uyu munsi turaruhura uwo dukunda Dr John Pombe Joseph Magufuli mu nzu ye y’iteka".

Perezida Samia yasabye abantu gukomeza gusabira roho ya Magufuli ngo iruhukire mu mahoro.

John Magufuli watangajwe ko yapfuye tariki 17 z’uku kwezi azize indwara y’umutima, arashyingurwa mu irimbi ry’umuryango aho akomoka i Chato mu majyaruguru.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yishwe na Covid-19, indwara yagiye ahakana ubukana bwayo akanabuza igihugu gutangaza amakuru kuri yo no kuyikingira.

Abantu ibihumbi bo muri Tanzania biteganyijwe ko bitabira umuhango wo gushyingura uyu perezida wa mbere wa Tanzania watabarutse akiri ku butegetsi.

Uyu wa gatanu kandi ni umunsi w’ikiruhuko muri Tanzania yose, mugihe iki gihugu gikomeje igihe cy’iminsi 21 y’icyunamo.

Namara gushyingurwa, mu Burundi no mu Rwanda naho harasozwa icyunamo cyatangajwe n’izo leta, amabendera yongere kuzamurwa kugera hejuru.

Bane barafunze bashinjwa kwishimira uru rupfu

Polisi yo mu majyepfo ya Tanzania ifunze abantu bane bashinjwa kwishimira urupfu rwa Joseph Magufuli.

Aba bafashwe kuwa gatandatu bari ku muhanda ahitwa Mwanjalwa mu byishimo banywa umufa w’ihene n’inzoga benze, nk’uko Urlich Matei ukuriye polisi yaho yabibwiye abanyamakuru.

Yagize ati: "Igihugu cyose kiri mu cyunamo cya perezida wacu dukunda John Magufuli…ariko twabonye amakuru ko abo bane bariho barwishimira."

Yongeraho ati "Ibyo bakoze ni ikigaragaza ko bashakaga guteza akaduruvayo no kubangamira amahoro muri ako karere".


Magufuli wari Perezida wa Tanzania arashyingurwa uyu munsi

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa