skol
fortebet

José Eduardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38 yatabarutse

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 38, yitabye Imana azize uburwayi. Akaba yapfiriye i Barcelone muri Espagne.
Yapfiriye mu ivuriro ry’i Barcelona aho yari mu bitaro kuva muri Kamena.Hashize imyaka irenga itanu avuye ku butegetsi muri Gicurasi 2017.
Bwana Dos Santos ashinjwa ko yategetse Angola akoresheje inkoni y’icyuma [igitugu] ariko byarangiye avuyeho.
Umukobwa we Isabel, wiswe "umwamikazi",mu mwaka wa 2016 yahawe kuyobora isosiyete ikora peteroli mu (...)

Sponsored Ad

José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 38, yitabye Imana azize uburwayi. Akaba yapfiriye i Barcelone muri Espagne.

Yapfiriye mu ivuriro ry’i Barcelona aho yari mu bitaro kuva muri Kamena.Hashize imyaka irenga itanu avuye ku butegetsi muri Gicurasi 2017.

Bwana Dos Santos ashinjwa ko yategetse Angola akoresheje inkoni y’icyuma [igitugu] ariko byarangiye avuyeho.

Umukobwa we Isabel, wiswe "umwamikazi",mu mwaka wa 2016 yahawe kuyobora isosiyete ikora peteroli mu gihugu Sonangol,ariko ubu arimo arahigwa bukware n’abacamanza kugira ngo akorweho iperereza ku byaha bya ruswa.

Nk’uko amakuru abitangaza, umuhungu we, Filomeno na we yari muri gereza kuva mu 2019, na none kubera ruswa.

Igihe José Eduardo dos Santos yagera ku butegetsi mu 1979, Angola yari imaze imyaka ine mu bibazo by’intambara y’abenegihugu, nyuma y’ubwigenge yahawe na Portugal.

José Eduardo dos Santos yatangiye kujya mu bitaro kenshi mu mwaka wa 2019.

Mu bitaro yari kumwe n’abakobwa be ari bo Tchizé na Isabel Dos Santos.

Mu kwezi kwa Gatanu, hari amakuru yatangajwe abika ko Dos Santos yataburutse ariko umukobwa we Tchizé yarabyamagaye ndetse na Se yandika ibaruwa inyomoza ibyavugwaga icyo gihe.

Mu mwaka wa 2006 hari inyandiko yacicikanye hagati ya Ambasade ya Brazil muri Angola na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya kiriya gihugu ivuga ko umusaza Santos yari afite cancer yamufashe mu bugabo.

Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa