skol
fortebet

Joseph Kabila wahoze ayobora RDC yabonye impamyabumenyi ikomeye yakuye muri kaminuza yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Joseph Kabila kuva ubu yabaye Dogiteri Joseph Kabila yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza yakuye muri kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Uyu wahoze ayobora RDC, Maj.Gen(Rtd) Joseph Kabila ni amasomo ya Maîtrise yasoje si aya PhD nkuko ibitangazamakuru byinshi byabyanditse mu mpera z’icyumweru dusoje.
Muri Nyakanga, Kabila wahoze ari perezida wa DRC, yakoreye iyi mpamyabumenyi mu bumenyi bwa politiki n’imibanire mpuzamahanga.
Umutwe w’igitabo yanditse ku bushakashatsi (...)

Sponsored Ad

Bwana Joseph Kabila kuva ubu yabaye Dogiteri Joseph Kabila yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza yakuye muri kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Uyu wahoze ayobora RDC, Maj.Gen(Rtd) Joseph Kabila ni amasomo ya Maîtrise yasoje si aya PhD nkuko ibitangazamakuru byinshi byabyanditse mu mpera z’icyumweru dusoje.

Muri Nyakanga, Kabila wahoze ari perezida wa DRC, yakoreye iyi mpamyabumenyi mu bumenyi bwa politiki n’imibanire mpuzamahanga.

Umutwe w’igitabo yanditse ku bushakashatsi yakozeugira uti "Gutekereza ku Iterambere mu miyoborere mu gihugu nyuma y’amakimbirane,by’umwihariko ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Cyongereza wagiraga uti "Reflecting on Leadership Development in a post-conflict country case of the Democratic Republic of Congo."

Muri 2019, Kabila yahaye ubutegetsi Perezida uriho ubu Felix Tshisekedi mu ihererekanyabubasha rya mbere ry’amahoro ryabaye muri RDC kuva yabona ubwigenge mu 1960.

Kabila yageze ku butegetsi ku ya 26 Mutarama 2001 nyuma y’aho se Laurent-Désiré Kabila yishwe.

Kabila wavutse ku ya 4 Kamena 1971, yakuriye kandi yiga muri Tanzaniya. Yize amashuri abanza mu ishuri ryateguwe n’ingabo z’inyeshyamba za se, mbere yo kwimukira muri Tanzaniya aho yarangirije amashuri abanza n’ayisumbuye.

Nyuma y’ishuri ryisumbuye, Kabila yakurikiranye integanyanyigisho za gisirikare muri Tanzaniya, hanyuma ajya muri kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa