skol
fortebet

Kenya: Abagore basabwa guhitamo akazi cyangwa abana babo b’impinja

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 25 wo muri Kenya yasubiye ku kazi amezi atatu nyuma yo kwibaruka, kubera iyo mpamvu ntashobora konsa umwana we w’umukobwa amezi atandatu yagenwe.
Uyu mugore wize iby’indyo n’imirire avuga ko nta yandi mahitamo yari afite kuko umuryango we ukeneye amafaranga. Ati: "Nagombaga gusubira mu kazi ngo tubeho."
Ariko hari n’abamubwira ko yahisemo nabi ku mukobwa we. Abashinzwe ubuzima muri Kenya bajya inama ko impinja zigomba konka kugera nibura ku mezi atandatu.
Kandi leta yahinduye (...)

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 25 wo muri Kenya yasubiye ku kazi amezi atatu nyuma yo kwibaruka, kubera iyo mpamvu ntashobora konsa umwana we w’umukobwa amezi atandatu yagenwe.

Uyu mugore wize iby’indyo n’imirire avuga ko nta yandi mahitamo yari afite kuko umuryango we ukeneye amafaranga. Ati: "Nagombaga gusubira mu kazi ngo tubeho."

Ariko hari n’abamubwira ko yahisemo nabi ku mukobwa we. Abashinzwe ubuzima muri Kenya bajya inama ko impinja zigomba konka kugera nibura ku mezi atandatu.

Kandi leta yahinduye itegeko kuri kompanyi zikora amata y’abana ko zigaragaza zikanavuga ko konsa aribyo ababyeyi bagirwamo inama.

Ikiruhuko ariko nta mushahara

Madamu Saronge ati: "N’ubwo mpugukiwe mu by’imirire, sinagombye guha umukobwa wanjye amata y’inka kandi nzi neza ko umubiri we udashobora kuyatunganya neza."

Ibiryo by’abana-bisanzwe bikorwa mu mata y’inka yatunganyijwe kugira ngo anogere impinja, yari ahenze kuri we, igiciro cyazamutse kuva guverinoma yasubizaho umusoro wa 16% muri 2021.

Saronge avuga ko ibintu byahuhutse igihe yafataga amezi atatu nyuma yo kubyara ntiyishyurwe umushahara kubera ko, kimwe n’ababyeyi benshi muri Kenya, nta masezerano akwiye y’umurimo yari afite yashoboraga kumurinda mu buryo bw’amategeko akabona umushahara w’ikiruhuko cyo kubyara.

Abandi bafite amahirwe. Kuba umugabo wa Caroline Wairimu ahembwa umushahara mwiza, byamushoboje kuva ku kazi ke ko kwamamaza amaze kubyara impanga.

Aragira ati: "Uburyo bwiza bwo gutera ababyeyi imbaraga mu konsa byonyine mu gihe cy’amezi atandatu ni ukubaha umushahara w’amezi atandatu bari konsa. Benshi babihagarika nyuma y’amezi atatu kubera gukora no kurera umwana bigoye."

Uko ibintu bimeze muri iki gihe, ababyeyi bashya, bafite amasezerano y’akazi, bafite uburenganzira ku mushahara w’amezi atatu bari mu kiruhuko cy’ububyeyi.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Ruth Mumbi avuga ko guverinoma idatewe impungenge n’ibibazo by’abagore bityo ko iterekanye ubushake bwo kubaha bw’ikiruhuko kirekire cy’ububyeyi.

Minisiteri y’umurimo ntiyasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ivuga kuri iki kibazo.

Ariko minisiteri y’ubuzima ivuga ko intambwe nini yatewe mu guha ababyeyi umushahara wuzuye w’amezi atatu. Cyakora guverinoma ntiri guteganya kongera igihe mu mpinduka z’itegeko ry’umurimo.

Bamwe mu basesenguzi bizera ko abategetsi bari guhura n’amananiza akomeye y’abakoresha.

Perezida Uhuru Kenyatta yananiwe gushyira umukono ku itegeko ryatowe n’inteko ishinga amategeko muri 2016, ritegeka ibigo guha ababyeyi ibyumba byo konkerezamo.

Iri tegeko ryongeye kugarurwa mu nteko muri 2019, ariko ntiriremezwa n’inteko.

Ariko umuyobozi w’urwego rw’imirire muri minisiteri y’ubuzima, Veronnica Kirogo, avuga ko guverinoma ishyigikiye iri tegeko, mu gihe amashami menshi ya guverinoma n’ibigo 50 byigenga byashyizeho ibyo byumba byo konkerezamo.

Ibi bifasha ababyeyi bashobora kubona ubazanira umwana kugira ngo bamwonse cyangwa mu gukama amashereka agashyirwa mu byuma bikonjesha.

Nasigiye umukobwa wanjye umuturanyi

Evelyne Mueni, udafite umugabo, ukora utuzi duciriritse ku mibereho ye, avuga ko yasubiye ku kazi nyuma y’ukwezi kumwe gusa.

Agira ati: “Nagombye gusigira umukobwa wanjye umuturanyi wamuhaye amata y’inka n’igikoma mu gihe narindimo kumesa imyenda no gukora isuku mu ngo z’abantu kugira ngo mbone uburyo bwo kugura ibiryo no kwishyura ubukode.”

Madamu Kirogo avuga ko ababyeyi bakora mu tuzi tudafite amasezerano afatika bashishikarizwa gukomeza gukama amashereka bakoresha intoki agaterekwa mu mazi akonje mu gihe cy’amasaha umunani kugira ngo atononekara.

Madamu Mueni avuga ko byari bimworoheye kugura amata y’inka kubera ko atashoboraga kubona amashereka ahagije umwana we.

Dr Moses Lango avuga ko “kuva ku mashereka kare bitagirwaho inama mu rwego rw’ubuzima kubera ko amashereka ahagije ku mpinja mu mezi atandatu ya mbere.”

Yongeraho ko: “Mu rwego rw’ubuganga, abaganga bemera icutswa rikozwe kare ku mpamvu zitandukanye ariko kuva ku mezi ane n’igice, igihe uruhinja rwerekana ibimenyetso byo gushaka kurya rubumbura umunwa igihe ruhawe ibiryo kandi rushobora kumira.”

Ku mugabane wose [wa Afurika] hari gahunda yo gushishikariza ababyeyi guhitamo konsa.

OMS imaze igihe isaba ko iyamamazwa rishyizwemo imbaraga ry’ibisimburamashereka ku bana rihagarara nyuma y’icyegeranyo cyasohowe cyatahuye ko ibigo bikora ibyo biryo by’abana bisimbura amshereka bigura amakuru yerekeye ababyeyi bakibyara ku buryo bwa porogaramu [apps/applications] bakoresha mu ikoranabuhanga noneho bakabaha iryo yamamaza.

Kimwe no muri Kenya, inteko ishinga amategeko ya Liberiya yatoye itegeko rigenga iyamamaza no gushyira ibirango ku bintu nsimburamashereka mu rwego rwo gushishikariza konsa.

Mu bihe bishize, Namibiya yongereye ibihembo bya buri kwezi bihabwa ababyeyi mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara bbiva ku madolari adashobora kujya munsi ya 20 bijya ku madorali adashobora kurenga 1,000 nk’uburyo bwo gutera imbaraga ababyeyi ngo bagume mu rugo bonse igihe kirekire.

Ikiruhuko cy’ububyeyi muri Namibiya ni emezi atatu arimo ukwezi mu gihe gishyira icya nyuma cyo gutwita—kandi ababyeyi bonyine bamaze nibura amezi atandatu bakora ni bo bahabwa ibyo bihembo byiyongera ku zindi nyungu z’umurimo basanzwe bagenerwa na leta.

OMS ivuga ko konsa “byongera ubwenge, kujya mu ishuli, kandi bifitanye isano no kugira umushahara munini umaze gukura.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa