skol
fortebet

Kenya: Abantu 11 muri 31 baguye muri Bisi yari itwaye Korali bari abo mu muryango umwe

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo imodoka ya Bisi itwara abanyeshuri yarohamye mu mugezi wa Enziu, uri ku birometero 200 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.
Iyo modoka itwara abanyeshuri yo mu bwoko bwa Bus yari itwaye abaririmbyi b’urusengero hamwe n’abandi bari bagiye mu bukwe, mu ntara ya Kitui kuwa gatandatu.
Abantu cumi na babiri bagerageje kurwana bararokoka ariko abandi batari bake ntibyabashobokeye barapfa
Umwe mu barokotse witwa Rodgers Muli yabwiye The Citizen TV ko muri bisi (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo imodoka ya Bisi itwara abanyeshuri yarohamye mu mugezi wa Enziu, uri ku birometero 200 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Iyo modoka itwara abanyeshuri yo mu bwoko bwa Bus yari itwaye abaririmbyi b’urusengero hamwe n’abandi bari bagiye mu bukwe, mu ntara ya Kitui kuwa gatandatu.

Abantu cumi na babiri bagerageje kurwana bararokoka ariko abandi batari bake ntibyabashobokeye barapfa

Umwe mu barokotse witwa Rodgers Muli yabwiye The Citizen TV ko muri bisi harimo abantu 11 bo mu muryango umwe kandi ko nta n’umwe muri bo warokotse.

Bisi bari barimo yari iy’Ishuri bita St. Joseph Seminary Mwingi, ikaba yari bisi ishaje yaguye mu mugezi nyuma y’aho umushoferi wayo yashatse kunyura mu mazi yatembaga yarenze ikiraro hanyuma arayitwara ayita mu mugezi.

Umuyobozi w’Intara ya Kitui witwa Charity Ngilu kuri iki Cyumweru yabwiye The Nation ko iriya mpanuka yari iteye ubwoba cyane.

Charity Ngilu yavuze ko imirambo 31 imaze gutorwa n’abasirikare kabuhariwe mu kwibira mu mazi kuva ku munsi wa gatandatu.

Yavuga ko abapfuye bashobora kurenga abo, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha bigikomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa