skol
fortebet

Kenya: Abiyicishije inzara bagapfa bageze ku 133 nyuma yo kuvumbura abandi

Yanditswe: Wednesday 10, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakora iperereza muri Kenya bataburuye indi mirambo 21, nyuma yuko bongeye gushakisha abapfuye bo mu itorero rivugwa ko ryasabaga abayoboke kwiyicisha inzara ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse.

Sponsored Ad

Iyi mirambo mishya yatahuwe itumye umubare w’abazwi ko bapfuye ugera ku bantu 133.

Abandi babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w’iryo torero Good News International Church, ategereje kuburanishwa, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza ku birego byuko hari ibice bimwe by’imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

Ikirere kibi cyari cyatindije isubukurwa ry’igikorwa cyo gushakisha abapfuye mu ishyamba rya Shakahola ryo mu karere ka Kilifi, mu burasirazuba bwa Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa