skol
fortebet

Kenya: Hadutse icyorezo kitazwi kimaze kwica 9 abandi 80 bajyanywe mu bitaro

Yanditswe: Thursday 11, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byibura abantu 9 nibo bamaze kubarurwa ko bapfuye , naho abandi babarirwa muri 80 ubu bari mu bitaro kubera icyorezo kidasanzwe cyadutse mu majyaruguru y’igihugu cya Kenya by’umwihariko muri Marsabit county

Sponsored Ad

Inzego z’ibanze muri ako gace zavuze ko abantu 9 barimo abakuze 6 n’abana 3 bari hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Abanduye icyo cyorezo bagaragaza ibimenyetso byo kubabara umutwe, amaso agahinduka umuhondo n’ibindi bimenyetso bidasobanutse bigaragaza icyorezo gishya nk’uko inzego z’ibanze zakomeje kubivuga..

Bamwe mu bamaze kwandura bagaragaje ko barwaye Marariya n’ibindi bimenyetso by’icyo cyorezo.

Iyi ndwara nshya yadutse mu majyaruguru ya Kenya yagaragaye mu mezi 2 nyuma y’uko abashakashatsi mu buvuzi muri icyo gihugu cya Kenya bavumbuye umubu mushya udasanzwe mu duce twa Laisamis na Saku by’umwihariko muri Marsabit county ahavugwa iyi ndwara cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa