skol
fortebet

Kenya: Hashyizweho itegeko ry’uko utarakingiwe Covid-19 nta serivisi n’imwe azajya ahabwa

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Kenya igiye gushyiraho ibwiriza ry’uko guhera mu kwezi gutaha umuturage utarakingiwe Covid-19 atazajya ahabwa serivisi za leta.
Minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko abatarakingiwe bashobora kwangirwa kwinjira mu modoka rusange, mu ndege z’imbere mu gihugu, cyangwa muri gari ya moshi.
Abanyakenya kandi ngo bazajya basabwa icyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bagere ku bigo by’amashuri, kuri serivisi z’abinjira n’abasohoka, n’izindi serivisi zinyuranye za leta.
Yavuze ko iryo (...)

Yavuze ko iryo bwiriza ritangira kujya mu ngiro tariki 21 z’Ukuboza (ukwa 12) uyu mwaka.

Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ku isi, bavuga ko amategeko yo gukingira abantu anyuranyije n’uburenganzira bwa muntu bwo guhitamo ikimukwiriye.

Guhera kuwa kabiri, n’urubyiruko rurengeje imyaka 15 ruzatangira guhabwa urukingo rwa Covid muri Kenya.

Kenya, ifite intego yo gukingira abaturage miliyoni 10 kugeza ku mpera z’Ukuboza.

Iki gihugu cy’abaturage barenga miliyoni 50, kimaze gukingira munsi ya 10% byabo.

Ibihugu byinshi muri Africa biracyari ku rugero rwo gukingira byuzuye Covid ruri munsi ya 10% by’abaturage.

Muri Africa y’Iburasirazuba, uretse u Rwanda rugeze kuri hafi 25% mu gukingira byuzuye abaturage barwo, ibindi bihugu biri ku rugero ruri munsi ya 5%.

BBC

Ibitekerezo

  • Ibi nibyo birushaho kutwereka ko bifitanye isano na cya kinenyetso cyo muri Bibiliya utagifite atazemererwa service zose.
    Imana nitabare abantu bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa