Inzovu 110 n’imbogo 32 zimaze gupfa muri Kenya kubera amapfa yateye muri parike y’igihugu ya Tsavo, nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Kenya Wildlife Service (KWS), John Waweru.
Uyu yavuze ko inyamaswa 120 arizo zapfuye ariko inzovu arizo zibasiwe bikomeye n’aya mapfa ari kuyogoza igihugu cya Kenya.
N’ubwo hari ibibazo by’ikirere, abaturage bo mu gace ka Tsavo bakomeje guhangana n’o guterwa n’izi nyamaswakubera ingaruka mbi z’amapfa zituma izi nyamaswa zisohoka.
Umuyobozi mukuru yahamagariye (...)

Umuyobozi mukuru yahamagariye abayobozi b’inzego z’ibanze gukorana bya hafi na guverinoma y’igihugu kugira ngo habeho amahoro hagati y’abantu n’inyamaswa.
Kuri ubu, amariba 20 y’amazi yarakamye bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima muri Tsavo byatumye KWS yiyemeza gutwara amazi n’imodoka bakayamena mu myobo iboneka muri parike kugira ngo inyamaswa zinywe.
Abategetsi bo muri Kenya bavuga ko izuba ryinshi ryishe amatungo abarirwa muri miliyoni bituma abantu babeshwaho n’imfashanyo. Bavuga kandi ko ibi byatumye abana bo mu miryango y’aborozi bata ishuri.
Kenya yatangaje mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize ko izuba ryabaye akaga ku gihugu ariko ari n’akaga ku burezi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *