Kenya: Polisi yafunze abarimu bategetse abana gukina umukino bakora imibonano mpuzabitsina
Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

Abarimu batandatu bo ku ishuri rito rya Itumbe DOK mu gihugu cya Kenya bashinjwa gutegeka abana gukora agakino ko gusambana, bashobora guhanirwa kwitwara nabi bakanakurwa no mu kazi, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’uburezi, Ezekiel Machogu.
Abarimu bafunzwe barimo Everline Moraa, Gladys Kanyanya, Angelicia Joseph, Moraa Nyairo,Cathrine Mokaya,n’umwarimu w’umugabo witwa William Isoka,
Abo barimu bafunzwe na polisi nyuma y’aho hagaragariye video ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshurie barimo (...)
Abarimu batandatu bo ku ishuri rito rya Itumbe DOK mu gihugu cya Kenya bashinjwa gutegeka abana gukora agakino ko gusambana, bashobora guhanirwa kwitwara nabi bakanakurwa no mu kazi, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’uburezi, Ezekiel Machogu.
Abarimu bafunzwe barimo Everline Moraa, Gladys Kanyanya, Angelicia Joseph, Moraa Nyairo,Cathrine Mokaya,n’umwarimu w’umugabo witwa William Isoka,
Abo barimu bafunzwe na polisi nyuma y’aho hagaragariye video ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshurie barimo kwigana gukora imibonano mpuzabitsina, abarimu bareba.
Inkuru ziva mu bitangazamakuru muri icyo gihugu zivuga ko abo barimu b’i Nyamache mu karere ka Kisii, bafunzwe nyuma y’aho abategetsi bo muri Minisiteri y’Uburezi barebye iyo video,bakababara.
Muri yo video abantu bakuze bashobora kuba ari abarimu bumvikana barimo baravugana bongera baseka ubwo umuntu yafataga video abahungu bane bambaye imyenda y’ishuri.
Polisi ivuga ko iyo video "yerekana abo banyeshuri barimo gukora ibyo bikorwa by’urukozasoni" byagaragaye ko yavuye kuri iryo shuri.
Bivugwa ko batandatu bafunzwe bari gufasha mu iperereza kandi ko imyanzuro ikwiriye igiye gufatwa.
Iyo video yarakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye basaba ko aba barimu bafatirwa ibihano kugira ngo bibere urugero abandi ndetse hanafatwe ingamba ku kwita ku burere bw’abanyeshuri.
Umwe mu banditswe kuri Twitter yagize ati: "Ibyo bakoze nta kundi byakwitwa atari ibiteye isoni, ubukoko, ubusazi. Nta cumvikana kirimo! Reka bahanwe bikomeye n’ubutabera."
Undi yagize ati: "Nshigikiye ihagarikwa ry’abo barimu batandatu... Nta kintu na kimwe gisobanura ibyo bakoze."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *