skol
fortebet

Kenya:Umubare w’abishwe n’inzara ukomeje gutumbagira

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’ubuzima muri Kenya, zikomeje gutangaza ko umunsi ku munsi ziri gutahura imirambo y’abishwe n’inzara nyuma yo gutegekwa na Pasiteri kwiyiriza ubusa , ubu umubare umaze kugera kuri 241.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’umunyamabanga wa Cabinet muri Kenya, CS Kithure Kindiki, avuga ko kugeza ubu imibare ikomeje kwiyongera. ku munsi w’ejo kuwa 3 , hari indi mibiri 12 yabonetse yiyongera kuri 129 yari iherutse gutahurwa.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 241, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje ibyo bikorwa umunsi ku wundi ari nako bagenda batahura indi mibiri.

Iyi mibiri ikomeje gutahurwa mu gihe Pasiteri Paul Mackenzi ufite itorero rya New Life Church, ari mu gihome aho akurikiranyweho kuba ngo yaragize uruhare mu mpfu z’abo bayoboke be aho ngo bategetswe kwiyiriza ubusa ngo bazahure na Yesu.

Uyu Kandiki, atangaza ko bagerageze kurokora, abagera kuri 90, naho abagera abandi babahuza n’imiryango baba, ariko ngo hari n’ababonywe baramaze kuba ibikanka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa