skol
fortebet

Kenya: Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi yashinze ishuri rya baringa arya inkunga ya leta karahava

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi wa ministeri y’uburezi muri Kenya yahimbye ishuri rya baringa hanyuma amara umwaka wose ahabwa amafranga y’inkunga igenewe gufasha amashuri kugeza avumbuwe.
Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa irashaka kugaruza miliyoni 11 z’Amashilingi uyu muyobozi muto muri minisiteri y’uburezi yanyereje abeshya ko yashinze ishuri rya baringa hanyuma yakira amafaranga ya leta.
Uyu mukozi w’umutekamutwe ngo yayaryoshyemo agura ibibanza n’imodoka yo kugendamo mbere y’uko atahurwa amaze guhabwa miliyoni (...)

Sponsored Ad

Umukozi wa ministeri y’uburezi muri Kenya yahimbye ishuri rya baringa hanyuma amara umwaka wose ahabwa amafranga y’inkunga igenewe gufasha amashuri kugeza avumbuwe.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa irashaka kugaruza miliyoni 11 z’Amashilingi uyu muyobozi muto muri minisiteri y’uburezi yanyereje abeshya ko yashinze ishuri rya baringa hanyuma yakira amafaranga ya leta.

Uyu mukozi w’umutekamutwe ngo yayaryoshyemo agura ibibanza n’imodoka yo kugendamo mbere y’uko atahurwa amaze guhabwa miliyoni 11 z’amashilingi.

Inyandiko zeretswe urukiko zatanzwe na komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa (EACC) yerekana ko Bwana Joshua Ocharo Momanyi yavuze ko yashinze ishuri rusange ry’irihimbano maze afungura konti ya banki yo kwakiriraho amafaranga y’inkunga ya leta mu gihe kingana n’umwaka umwe mbere yuko ubwo butekamutwe bugaragara.

Yakoresheje amafaranga agura ibibanza bibiri muri Mavoko na Komarock mu Ntara ya Machakos hamwe n’imodoka ihenze.

Uyu muyobozi yakoraga nk’umunyamabanga mu ishami ry’iyi minisiteri rishinzwe uburenzi uburezi bw’ibanze kandi akorera ku cyicaro cya minisiteri I Nairobi.

Mu nshingano ze harimo kwinjiza muri mudasobwa amakuru yavaga muri raporo zo ku mpapuro zatanzwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu ntara.

EACC iragira iti: "Yari ashinzwe gutegura ingengabihe ikubiyemo ibisobanuro birambuye by’amashuri n’umubare w’abanyeshuri, ibisobanuro bya konti ndetse n’icyo buri shuri ryagombaga kubona hashingiwe ku makuru yo kwiyandikisha yatanzwe n’amashuri abinyujije ku bayobozi bashinzwe uburezi mu Ntara." .

Hagati ya Kanama 2017 na Kamena 2018, ubwo yateguraga ingengabihe y’amashuri yagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, Bwana Momanyi yashyizemo izina ry’ishuri ryisumbuye ritabaho ryitwa Mundeku Secondary School mu gace ka Khwisero, mu ntara ya Kakamega. Yatanze kandi konti ya banki y’ishuri ritabaho.

Kubera iyo mpamvu, yakiriye mu buriganya amafaranga yatanzwe na minisiteri angana na 11,131,305 kuri konti ye bwite muri Equity Bank.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa